Siporo

Yageze hagati ikiniga kiramufata hafi amarira gushoka, Lomami Marcel yavuze icyatumye Marines ibanyagira

Yageze hagati ikiniga kiramufata hafi amarira gushoka, Lomami Marcel yavuze icyatumye Marines ibanyagira

Umutoza w’agateganyo wa Rayon Sports, Lomami Marcel yavuze ko kubura abakinnyi be bagera kuri 4 basanzwe babanza mu kibuga ari kimwe mu bintu byatumye batsindwa na Marines.

Ku munsi w’ejo hashize Rayon Sports yari yakiriye Marines FC mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona, ni umukino warangiye Marines ibatsindiye i Kigali ibitego 3-0.

Ni umukino Rayon Sports yakinnye idafite bamwe mu bakinnyi bayo basanzwe babanza mu kibuga barimo Muvandimwe JMV, Nizigiyimana Karim Mackenzie na Nishimwe Blaise bari batemerewe gukina umunsi wa 14 kubera amakarita, hari kandi na Onana Willy ufite ikibazo cyu’imvune.

Nyuma y’uyu mukino, Lomami yavuze ko kuba atari afite abakinnyi be bose ari kimwe mu bintu byamukozeho nta kindi.

Ati “urebye nta kintu kiri kubura ni uko dutsinzwe ariko nta kintu kibura ni abakinnyi banjye babuze kuko iyo baza kuba bahari ndumva ko twari gukora ibishoboka kuko nibo bari bamaze kumenyerana, urumva nari mfite abakinnyi benshi bari basanzwe badakina n’abandi bari bavuye mu burwayi.”

Ababjijwe niba yaba yibeshye ubwo yakoraga impinduka mu gice cya kabiri havamo Mugisha François Master hakajyamo Niyonkuru Sadjati, nibwo ikiniga cyamufashe kuvuga biranga.

Ati “ntakwibeshya byaba birimo kuko twifuzaga y’uko twataka, Master ntabwo yakinnye nabi twifuzaga ko Iranzi aguma hariya inyuma, Sadjati nari namubwiye ko aguma hariya hagati ku buryo afasha ba rutahizamu bacu abaha umupira wa nyuma kuko twakinaga dusa n’abugarira, twageze aho turavuga ngo reka dufungure dukine, yego hari imipira yagiye atakaza asubiza inyuma niyo yatuzaniye ikibazo (aha nibwo ikiniga cyahise kimufata kuvuga biranga), ni uko.”

Rayon Sports izasoza imikino ibanza ya shampiyona ya 2021-22 ikina na Gasogo United ku wa Kane tariki ya 27 Mutarama 2022.

Kubura bamwe mu bakinnyi be nicyo ahamya ko cyamukozeho
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top