Siporo

Yanze ko bikomeza gupfa bikamwiritirirwa, Nyirimana Fidele yeguye ku mwanya w’umutoza wa Gisagara VC

Yanze ko bikomeza gupfa bikamwiritirirwa, Nyirimana Fidele yeguye ku mwanya w’umutoza wa Gisagara VC

Nyuma y’umwaka umwe asubiye muri Gisagara VC, umutoza Nyirimana Fidele yeguye kuri uyu mwanya.

Ni nyuma y’uko atahiriwe nk’uko yabyifuje aho mu bikombe bimaze gukinirwa yaba shampiyona ya 2022-23 yasoje ku mwanya wa kabiri inyuma ya REG VC ndetse no muri Memorial Kayumba yasojwe ejo hashize aba uwa 3 inyuma ya FOREFRONT na REG VC.

Nyirimana Fidele yemereye ISIMBI ko yamaze kwegura kuri uyu mwanya aho yabonaga ko hari ibintu bitarimo kugenda neza.

Ati "Ayo makuru ni yo rwose. Nabonaga hari ibintu bitarimo kugenda neza, ntabwo ’communication’ yari imeze neza, nanze ko bikomeza gupfa cyane."

Abajijwe niba Akarere kaba katacyita ku ikipe nka mbere, yagize ati "oya, ikipe yitabwaho rwose, ibyo babonaga mbere barabihabwa, ahubwo harimo utundi tubazo."

Nyirimana Fidele avuga ko nta yindi kipe bari mu biganiro ariko ko nagaruka mu kazi atazasubira hanze ya Kigali.

Mu mwaka umwe yari amaze muri Gisagara VC, ayisigiye ibikombe 2 icya Gisaka Tournament cya 2022 ndetse na Memorial Rutsindura 2022. 2022 kandi yafashije Gisagara kwandika amateka maze iba iya 3 muri Afurika mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo.

Nyirimana Fidele yatandukanye na Gisagara VC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top