Siporo

Youssef Rharb wavuye muri Rayon bashwanye yayigarutsemo

Youssef Rharb wavuye muri Rayon bashwanye yayigarutsemo

Umukinnyi w’umunya-Maroc, Youssef Rharb wari waratandukanye na Rayon Sports yayigarutsemo mu gihe cy’umwaka umwe uri imbere.

Ni amakuru yemejwe na Rayon Sports binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo aho yavuze ko uyu mukinnyi ukina afasha abasatira izamu yamaze kuyigarukamo aho yasinye umwaka umwe.

Youssef si ubwa mbere agiye gukinira iyi kipe yambara ubururu n’umweru kubera ko muri Nzeri 2021 yanzanye muri Rayon Sports na Ayoub Ait Lahssainne nk’intizanyo binyuze mu bufatanye bw’imyaka itanu bwasinywe hagati yayo na Raja Casablanca muri Nyakanga 2021.

Gusa ntibayitinzemo kuko ku wa Gatanu, tariki ya 14 Mutarama 2022, Rayon Sports yemeje ko yatandukanye n’aba bakinnyi bombi nyuma y’uko babwiye itangazamakuru ry’iwabo ko babayeho nk’abari muri gereza muri iyi kipe, ihitamo kubasezerera.

Youssef Rharb yasize akinnye imikino 10 muri Rayon Sports, ayitsindira ibitego bitatu.

Youssef Rharb yagarutse muri Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top