Siporo

Yvan Buravan yagarutse kuri APR FC yasezerewe ku munota wa, icyo avuga ku kuba yazana abanyamahanga

Yvan Buravan yagarutse kuri APR FC yasezerewe ku munota wa, icyo avuga ku kuba yazana abanyamahanga

Umuhanzi nyarwanda, Yvan Buravan akaba n’umukunzi wa APR FC, avuga ko iyi kipe kuba yarasezerewe mu mikino Nyafurika ariko ruhago igenda ariko yizeye ko umwaka utaha bazagera kure, ni mu gihe ahamya ko abakinnyi b’Abanyarwanda bashoye ibyo abanyamahanga bakora nabo babikora.

Ku Cyumweru tariki ya 5 Ukuboza, APR FC yatsinzwe na RS Berkane mu mukino w’ijonjora rya nyuma rya CAF Confederation Cup 2-1 ibura amahirwe yo kugera mu matsinda.

Ni umukino APR FC yari yabanje igitego cyatsinzwe na Byiringiro Lague ariko baza kwishyura bashyiramo n’icya kabiri.

Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Yvan Buravan yavuze ko yizeye ko umwaka utaha iyi kipe y’ingabo z’igihugu izarenga aho yageze.

Ati" Nakurikiranye umusaruro wavuyemo ariko wo ubwawo sinawukurikiranye (umukino) kuko nari ndi ku kazi, narindimo gufana APR FC birumvikana, ndatekereza ko ari ibintu bizakemuka ubutaha bagatsinda rero navuga ngo bakomereze aho.

Avuga ko kubanza igitego kikishyurwa byose ari ibigize umupira, ngo umwaka utaha bazakora ibirenzeho kandi bikozwe n’abakinnyi b’Abanyarwanda.

Ati "Kubanza igitego bakayishyura, mu mupira niko bigenda ntabwo ubikomeza bibaho, rimwe uratsinda ubundi ntutsinde, narabyumvise numva uko umupira wagenze ndavuga ngo uwo mukino ntiwari uwacu, uwacu ni uw’ubutaha, kugera mu matsinda umwaka utaha ni Imana ndetse nabo bagakora cyane kurushaho tukareba ko twarenga aho twageze, abanyarwanda rwose turashoboye ibintu byose kereka icyo tutashyizeho umutima."

Yvan Buravan ahamya ko APR FC umwaka utaha izagera kure
APR FC byasezerewe itageze mu matsinda ya CAF Confederation Cup
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top