Siporo

Icyo nzi cyo ni uko ndi umukinnyi wa Rayon Sports, ibindi simbizi – Kwizera Olivier wavuze ku ideni rya Gasogi United

Icyo nzi cyo ni uko ndi umukinnyi wa Rayon Sports, ibindi simbizi – Kwizera Olivier wavuze ku ideni rya Gasogi United

Umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Kwizera Olivier avuga ko we ari umukinnyi wa Rayon Sports ari yo afitiye amasezerano ibya Gasogi United ntabyo azi cyane ko ideni ry’iyi kipe we aziko ryishyuwe.

Muri Nyakanga 2020 ni bwo ikibazo cya Kwizera Olivier na Gasogi United cyatangiye gututumba aho perezida w’iyi kipe, KNC yavuze ko hari amafaranga yamuhaye angana na miliyoni 1 nka avance y’amafaranga yagombaga kugurwa kugira ngo yongere amasezerano. Icyo gihe yagaragazaga n’imbanziriza masezerano bagiranye.

Gusa ntiyemeranyaga na Kwizera inyito yahawe aya mafaranga kuko we yavugaga ko ari ayo yamugurije nka perezida w’ikipe bitewe n’ikibazo yari afite.

Ibi byatutumbye nyuma y’uko uyu munyezamu yari amaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’umwaka 1 kuri miliyoni 7.

Ku wa Gatatu mu kiganiro n’itangazamakuru, perezida wa Gasogi United yavuze ko uyu munyezamu bakimufiteho uburenganzira bityo ko niba Rayon Sports imukeneye bagomba kubegera bagakemura ikibazo.

Yagize ati“Kwizera Olivier ni umukinnyi wa Gasogi United. Umuyobozi uzafata Rayon Sports arasabwa kuzaza akandeba mu biro bya Gasogi United tukaganira ku kibazo cya Kwizera Olivier.”

Ngo nta masezerano afitanye na Gasogi United

Aganira na ISIMBI, Kwizera Olivier yavuze ko we ari umukinnyi wa Rayon Sports ari yo afitiye amasezerano.

Yagize ati“Ukuri ni uko ndi umukinnyi wa Rayon Sports, nasinye amaserano na Rayon a ngana n’umwaka umwe. Njye nzi ko ndi umukinnyi wa Rayon Sports ibindi ntabyo nzi. Ntabwo nakora ikosa ryo gusinya amasezerano n’amakipe 2 atandukanye kuko hari amategeko abihanira.”

Yakomeje avuga ko amafaranga perezida wa Gasogi United yamugurije we azi ko byakemutse kuko yumvikanye na Rayon Sports ku mafaranga bamuguze bagakuraho miliyoni 1 bakayishyura Gasogi United.

Ati“mu masezerano nagiranye na Rayon Sports ni uko mu mafaranga nagombaga guhabwa bagombaga gukuraho miliyoni 1 bakayiha Gasogi United.”

Kwizera Olivier avuga ko nta kibazo na kimwe afite, ndetse ko yizeye ko atazagorwa no kubona ibyangombwa byo gukinira Rayon Sports kuko nta masezerano ya Gasogi United afite.

Ngo nta masezerano afitanye na Gasogi United
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Sembeba
    Ku wa 29-09-2020

    Si nk’ibyo se? Gasogi irakubaza iki? rwose uri umukinnyi wa Gikundiro.C’est tout

IZASOMWE CYANE

To Top