Siporo

Ishyamba si ryeru muri Sunrise, Seninga uvuga ko ntawabasha kumwirukana ashobora kwambarira ubucocero aho yambariye inkindi

Ishyamba si ryeru muri Sunrise, Seninga uvuga ko ntawabasha kumwirukana ashobora kwambarira ubucocero aho yambariye inkindi

"Kwambarira ubucocero aho wambariye inkindi", ni imvugo ikoreshwa ku muntu bashaka kugaragaza ko ashobora gusebera aho yakoreye ibikorwa by’indashyikirwa, ibi ni byo bishobora kuba ku mutoza Seninga Innocent wa Sunrise FC aho ashobora kwisanga yamanuye iyi kipe mu cyiciro cya kabiri ari we wari wayizamuye.

Muri Sunrise FC, ishyamba si ryeru na gato, haratutumba umuriro isaha n’isaha wakwaka, baravuga ngo ntawuhisha inzu ngo ahishe umwotsi, bagerageje kuwupfukirana ariko wishakira inzira ugaragara.

Iyi kipe iheruka intsinzi muri shampiyona tariki ya 21 Ukuboza 2022 ubwo batsindaga AS Kigali 2-1. Imikino yirenze ari 8 itazi ikitwa intsinzi, yanganyije 2 itsindwa 6.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko umubano w’abakinnyi n’umutoza mukuru Seninga Innocent wajemo igihu ndetse abakinnyi bamwumva batarenze 3 cyangwa 4.

Uwahaye amakuru ISIMBI yagize ati "sinakubeshya kandi byigaragaza, ikibazo cyo kirahari, umutoza abakinnyi bameze neza mu myitozo si bo akinisha, icya mbere yashwanye n’abakinnyi bakuru mu ikipe urebye ubu nta muntu ukimuriho, yego ntawabura abe nk’ababiri cyangwa 3 ariko rwose urwambariro rwe rwarapfuye."

Seninga Innocent yarahagaritswe biba iby’ubusa

Nyuma yo kumara imikino 3 yikurikiranya atsindwa (Gasogi United 3-0, APR FC 1-0 na Marines 2-1), tariki ya 14 Gashyantare 2023, Seninga Innocent n’umwungiriza we bahagaritswe iminsi 15.

Muri iyo minsi 15 Sunrise FC yanganyije na AS Kigali 2-2 itsindwa na Police FC imikino 2 muri shampiyona n’igikombe cy’Amahoro 2-1 buri mukino.

Iminsi 15 irangiye ubuyobozi bwa Sunrise FC bwafashe umwanzuro wo kumwongera indi minsi 15 ariko mu buryo butunguranye tariki ya 3 Werurwe yagaruwe mu kazi maze tariki 4 Werurwe atoza umukino wa Rwamagana City yahise ibatsinda 2-0, baje gutsinda Police FC 1-0 mu gikombe cy’Amahoro ariko barasezererwa kuko Police FC yari yarabatsinze 2-1 mu mukino ubanza.

Umukino uheruka wa shampiyona, Mukura VS yabatsindiye i Huye 2-1.

Nyuma y’uyu mukino Seninga Innocent yavuze ko ikibazo gishobora kuba gifitwe n’ubuyobozi n’abakinnyi.

Ati "dutangira imikino yo kwishyura twanganyije umukino umwe wa Bugesera FC, dutakaza imikino 3 yikurikiranya habaho guhagarikwa kwanjye, nagiye mfite inota rimwe n’abayisigaranye bagize inota rimwe, turacyibaza ikibazo gihari, ntabwo kiri mu batoza niba abakinnyi basigarana n’umutoza wundi ntatsinde n’uwagiye ntatsinde ikibazo gishobora kuba kiri mu buyobozi cyangwa mu bakinnyi hagati ya bo."

Ntabwo Sunrise FC ifite ubushobozi bwo kwirukana Seninga Innocent

Uyu mutoza avuga ko ubuyobozi bw’iyi kipe budafite ubushobozi bwo kumwirukana kuko ngo afite abantu bakomeye bamushyigikiye ndetse banamuzanye.

Uwahaye amakuru ISIMBI yagize ati "none se niba na we ubwe avuga ko ntawabasha kumwirukana, ngo afite abantu bakomeye bamushyigikiye."

Kugarurwa mu kazi byateje uruntu runtu muri Sunrise FC

Bivugwa ko ubuyobozi bwa Sunrise FC burangajwe imbere na Hadari Hillary usanzwe ari visi perezida ari we wafashe iya mbere mu kongerera ibihano Seninga.

Amakuru avuga ko yaje guhamagarwa na Meya w’Akarere ka Nyagatare ndetse na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba akabwirwa ko agomba kugarura Seninga mu kazi, undi arabyanga avuga ko nta we agarura, niba babishaka bamwigarurira, yaje kugarurwa mu kazi mu buryo bumeze nk’agahato.

Ati "urumva Hodari ni umugabo uhagarara ku ijambo rye, yanze kumugarura bisa n’aho agarutse ku gahato, na we twahise tumubura, kuva icyo gihe ntabwo turongera kumuca iryera, Seninga yaje na we agenda."

Nta gikozwe mu maguru mashya, Sunrise FC ishobora gusubira mu cyiciro cya kabiri kuko mu gihe habura imikino 7 gusa iri ku mwanya wa 12 n’amanota 24, irarusha Rwamagana City inota rimwe, ikarusha Rutsiro FC 3, Marines ifite 16 n’aho Espoir FC ya nyuma ikagira 14.

Umukino uheruka Sunrise FC yatsinzwe na Mukura VS 2-1
Umubano wa Seninga Innocent n'abakinnyi wajemo igihu
Seninga Innocent ashobora gusubiza Sunrise FC mu cyiciro cya kabiri
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top