Itariki y’agahinda ku bakunzi ba ruhago mu Rwanda! Byinshi kuri Mafisango witabye Imana amaze gutumirwa n’Amavubi
Imyaka 12 irashize uwari umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi, wigaruriye imitima ya benshi, Patrick Mafisango yitabye Imana azize impanuka y’imodoka yakoreye muri Tanzania aho yakinaga.
Tariki ya 17 Gicurasi 2012 ni bwo uyu mukinnyi wari umaze igihe gito asinyiye Simba SC yakoze impanuka yatwaye ubuzima bwe.
Amazina ye ni Patrick Mutesa Mafisango, yavukiye i Kinshasa kuwa 9 Werurwe 1980, akaba yari afite umugore n’abana babiri (2). Yari umukinnyi wo hagati ndetse iyo byabaga ngombwa yanifashishwaga mu bwugarizi mu makipe atandukanye aho yanyuze muri Congo Kinshasa, mu Rwanda, ndetse no muri Tanzania.
Uyu mugabo wakundwaga cyane n’abanyarwanda kubera kwitanga byamurangaga mu ikipe y’igihugu byari byaranatumye bamuha akazina k’akabyiniriro ka ‘Patriote’, yapfiriye mu nzira ajyanwe kwa muganga mu bitaro bya Muhimbiri Government Hospital.
Mafisango yitabye Imana nyuma y’iminsi mike ahamagawe mu ikipe y’igihugu, ni nyuma y’uko yari amaze umwaka adahamagarwa dore ko ku wa 14 Gicurasi 2012 yari yahamagawe mu Mavubi yagombaga gukina imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2013 n’icy’Isi 2014.
Mafisango yabaye umukinnyi wa TP Mazembe, aza mu Rwanda mu ikipe ya APR FC mu mwaka wa 2006, ayikinira umwaka umwe maze ahita yerekeza muri ATRACO FC mu 2007, yo ayikinira imyaka ibiri (2). Mafisango yagarutse muri APR FC mu mwaka wa 2009, ayikinira undi mwaka umwe maze muei 2010 ahita yerekeza muri Tanzania mu ikipe ya Azam FC aho yayikiniye umwaka umwe, maze mu 2011 ahita yerekeza muri Simba SC na yo yo muri Tanzania aza gupfa atari yarangiza amasezerano y’imyaka 2 yari afitanye na yo.
Mafisango yari umunyarwanda ukomoka muri Congo Kinshasa, yakiniye Amavubi imikino igera kuri 23 ayatsindira ibitego 2 mu mikino mpuzamahanga itandukanye, irimo n’amajonjora y’igikombe cy’Isi yakinnyemo imikino 10.
Igikombe cya nyuma yegukanye ni icya shampiyona yatwaye muri Simba SC mu 2012, yanaje ku mwanya wa 3 mu batsinze ibitego byinshi aho yatsinze ibitego 12. Umukino we wa nyuma mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda ni uwo Amavubi yatsinzwemo n’Intamba mu rugamba, ikipe y’igihugu y’u Burundi ibitego 3-1, uwo mukino ukaba wari wabereye kuri Sitade ya Prince Louis Rwagasore i Bujumbura.
Nyuma y’urupfu rwe, bamwe mu bafana ba Simba SC bafashe ibendera ry’ikipe ya bo barimanika aho nyakwigendera yakoreye impanuka mu rwego rwo kumwibuka no kuzirikana uburyo yababaniye neza.
Abo bafana ni abasore babiri bitwa Ally Mohamed na Joseph Michael, bakaba baratangarije ikinyamakuru cyo muri Tanzania cya Championi ko babuze ubushobozi bwo kumanika umunara muremure bagahitamo kuhashyira ibendera nk’urwibutso rwa Mafisango. Iri bendera ryashyizwe ahitwa Chang’ombe mu mujyi wa Dar-es Salaam habereye impanuka y’imodoka yahitanye Mafisango Patrick.

Ibitekerezo
Gasana Justin
Ku wa 19-05-2023Mukomere tubarinyuma
Gasana Justin
Ku wa 19-05-2023Mukomere tubarinyuma
Shumubusho emmy
Ku wa 18-05-2023Mafisango wacu agire iruhuko ridashi pe rwaramukundaga
Marie
Ku wa 20-05-2022Rayon niwowe dutejyereje tugakora ibisabwa rwose wariwajyerajyeje nimugoroba
Niyogushimwa Elyse
Ku wa 19-05-2022Turaba kundacyane
Kamugunga Jean Paul
Ku wa 17-05-2022Rayon sports turayikunda nigumye ishyiremo imbaraga itugarurire ibyishimo mubafana ishake itsinzi tuyirinyuma turayikunda nitwereke byinshi byiza tuyitezeho Rayon sports courage
Kamugunga Jean Paul
Ku wa 17-05-2022Rayon sports turayikunda nigumye ishyiremo imbaraga itugarurire ibyishimo mubafana ishake itsinzi tuyirinyuma turayikunda nitwereke byinshi byiza tuyitezeho Rayon sports courage