Iyobokamana

Umuhanzi Josh Ishimwe ategerejwe mu gitaramo cy’amateka i Bweranganzo cya Chorale Christus

Umuhanzi Josh Ishimwe ategerejwe mu gitaramo cy’amateka i Bweranganzo cya Chorale Christus

Chorale Christus Regnat yateguye igitaramo cy’amateka cyiswe i Bweranganzo izahuriramo n’umuhanzi Josh Ishimwe.

Ni igitaramo cyiswe "i Bweranganzo" kizaba tariki ya 19 Ugushyingo 2023 muri Camp Kigali.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Imari n’Ubuyobozi muri Chorale Christus Regnat, Alice La Douce Nyaruhirira yavuze ko impamvu y’iki gitaramo ari uko bifuza gusabana n’abakunzi babo cyane ko bari bamaze imyaka 4 badakora igitaramo cyagutse nk’iki.

Ati "Ni ukugira ngo dusabane n’abantu bacu, tugaragare nkatwe Chorale Christus Regnat, twari tumaze imyaka 4 tudakora igitaramo ahanini bitewe na Covid bituma tudashobora guhura ngo dukore igitaramo nk’iki ng’iki cyagutse."

Yakomeje avuga ko kandi gukorana indirimbo n’abahanzi b’indirimbo zisanzwe ari umwihariko wa bo kuko indirimbo atari Gospel gusa.

Ati "Twemera ko Chorale ari umuryango, umuryango muhuriramo muvukana, umwe asengera mu Bakatolike, undi asengera mu Badive undi mu Baporoso ugasanga mu rugo mugiye gusenga ariko mugarutse mu rugo murataramye, iyo mutaranye rero ntabwo ya mpano ya buri umwe muyigiza hirya, ni yo mpamvu kuririmbana na bariya basore ni wa mwihariko wo kwagura imbibi, kuririmba ntabwo ari Gospel gusa harimo Gakondo n’izi zigezweho."

Ni igitaramo kandi bazafashwamo n’umuhanzi Josh Ishimwe wamamaye cyane mu gusubiramo zimwe mu ndirimbo zo muri Kiliziya Gatolika.

Iyi Chorale Christus Regnat iheruka gukorana indirimbo n’abahanzi bamenyerewe mu ndirimbo zisanzwe nka Gakondo, urukundo ndetse n’iz’ubukwe barimo Yverry na Andy Bumuntu bise ’Mama Shenge’ na bo bashobora kuzagaragara muri iki gitaramo.

Iyi Chorale yakunzwe cyane mu ndirimbo nka Igipimo cy’urukundo ya Rugamba Cyprien’, ‘Abatoya Ntibagapfe’, ‘Kuzwa Iteka ya Umurerwa Dorothée n’izindi, yavuze ko amarembo azaba afunguye guhera saa 16h00’ ni mu gihe igitaramo kizatangira saa 18h00’.

Kwinjira muri iki gitaramo, hari itike y’ibihumbi 5 kuzagura mbere, umunsi w’igitaramo izaba ari ibihumbi 8, itike y’ibihumbi 10, umunsi w’itaramo izaba ari ibihumbi 15, itike y’ibihumbi 20 umunsi w’igitaramo izaba igura ibihumbi 25 ni mu gihe imeza y’abantu 6 ari ibihumbi 150.

Chorale Christus Regnat yateguye igitaramo i Bweranganzo
Josh Ishimwe azaba arimo
Rugamba Yverry ashobora kuzagaragara muri iki gitaramo
Andy Bumuntu na we ashobora kuzaba ari muri iki gitaramo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Patrick
    Ku wa 21-12-2023

    Nukuri Josh ishimwe Imana ijye imurinda Kandi Imwongerere impano, ndabakunda cyneee , ndi hano iNyamaya mu Bugesera

IZASOMWE CYANE

To Top