Iyobokamana

Umuhanzikazi Tonzi yagarukiye ku muryango w’urupfu nyuma yo kubyara (VIDEO)

Umuhanzikazi Tonzi yagarukiye ku muryango w’urupfu nyuma yo kubyara (VIDEO)

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Uwitonze Clementine [Tonzi] yavuze uburyo yarwaye nyuma yo kubyara akagera aho abona agiye kwitaba Imana.

Ni mu kiganiro uyu mubyeyi uheruka gushyira hanze album ye ya 9 yise ’Respect’, yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI aho yavuze ko ubwo yari mu myiteguro arimo akora kuri iyi Album yarwaye akaremba.

Ati "Mu minsi ishize nararwaye cyane, inshuti zanjye zirabizi ku buryo nanjye ntacyo natanze kuba nkiriho, iyo nirebye ndimo nkora kuko ni ibintu nakumbuye, kubyuka nkava mu rugo, nkambara inkweto, kongera gusohora ijwi ni ibintu nakubwiye."

"Kuba Imana yongeye kumpa bwa buzima bwumva ubushyuhe, bumpa kurira nkihanagura amarira, ubuzima mfite Mana ndabugushimiye hari abarwaye bagwa ku maseta, kuba ndiho ni ukugira ngo igihe nk’iki nongere nzamure icyubahiro cya we."

Yakomeje avuga ko yarwaye mu buhumekero nyuma yo kubyara kugeza aho yabonye igisigaye ari ugupfa ariko Imana yaramukijije.

Ati "Narwaye mu buhumekero, no gupfa byari hafi nyuma yo kubyara. Ni ubwa mbere nari ndwaye byo kurwara uretse bya bindi urwara malaria, umutwe n’isereri wenda ushonje cyangwa ugasitara ino rikakurya, ntabwo nari narigeze ndwara bya bindi abaganga baguhagarara hejuru bimwe ubona ko birangiye."

Tonzi wamamaye mu ndirimbo nka Humura, tariki ya 1 Mutarama 2024 nibwo yashyize hanze iyi Album iriho indirimbo 15, akaba ateganya gukora igitaramo kizaherekeza iyi Album.

Tonzi yavuze uburyo yagarukiye ku muryango w'urupfu
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top