Iyobokamana

Bari baberewe! Uko ibyamamare byaserutse mu gitaramo cy’amateka cyo kwizihiza imyaka 22 Aline Gahongayire amaze mu muziki (AMAFOTO)

Bari baberewe! Uko ibyamamare byaserutse mu gitaramo cy’amateka cyo kwizihiza imyaka 22 Aline Gahongayire amaze mu muziki (AMAFOTO)

Byari ibyishimo bikomeye mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 22 umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire amaze mu muziki.

Ni igitaramo cyaraye kibaye ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 30 Ukwakira 2022 muri Kigali Serena Hotel aho kitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye.

Iki gitaramo yahaye izina rya “Glory Thanksgiving Gala Night” mu rwego rwo kwishimira ibyiza yagezeho mu myaka 22 amaze mu muziki, yafashijwe n’umuhanzi Niyo Bosco.

Nyuma y’uko itsinda ry’abaririmbyi ryashyuhije abantu bari bitabiriye iki gitaramo ryari risoje, Aline Gahongayire yahise aza ku rubyiniro aririmba indirimbo zirimo “Ndanyuzwe”, “Nta banga”, “Iyabivuze”, “Warampishe”, “Hari impamvu” n’izindi aho yahise aha umwanya Serge Rugamba ngo na we yerekane impano ye.

Hahise hakurikiraho Niyo Bosco maze ahera ku ndirimbo ye itarajya hanze y’icyongereza maze ahita ahamagara Aline Gahongayire ngo baririmbane indirimbo bakoranye yitwa "Izindi Mbaraga".

Gahongayire yahise yanzika n’indirimbo ye yise “Ndanyuzwe”. Yavuze ko iyi ndirimbo yayikorewe na Ishimwe Clement akunze kwita Bishop we. Ati “Iyi ndirimbo iri kuri album yanjye ya karindwi yakozwe na Bishop Clement. Clement arahari? Uriya niwe producer wanjye!”

Muri iki gitaramo Aline Gahongayire yafashe umwanya azirikana Yvan Buravan uheruka kwitaba Imana.

Ni igitaramo cyitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye byiganjemo abo mu myidagaduro.

Amwe mu mazina azwi yitabiriye iki gitaramo harimo Rev. Dr Antoine Rutayisire, Ntarindwa Diogène [Atome], Massamba Intore, Ruti Joel, Boubou, Jules Sentore, umuramyi Simon Kabera, Niyo Bosco, Nel Ngabo, Bishop Dr Fidele Masengo, Producer Ishimwe Clement washinze Kina Music, Igor Mabano, Pastor Barbara Umuhoza, Mike Karangwa, Ingabire Marie Immaculée uyobora Transparency International Rwanda, YAGO, Fatakumavuta, Chita Magic, Dj Brianne, n’abandi.

Byari ibyishimo kuri Aline Gahongayire wizihizaga imyaka 22 amaze mu muziki
Intore Massamba na we yari yitabiriye iki gitaramo
Ibyamamare bitandukanye byari byitabiriye iki gitaramo
Umunyamakuru Chita Magic n'umufasha we, Batamuriza Yvette bari bitabiriye iki gitaramo
Umunyamakuru Mike Karangwa n'umugore we bari bafashijwe
Dj Brianne yari ahabaye
Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Imaculée na we yari yaje gushyigikira Aline Gahongayire
Rev. Dr Antoine Rutayisire ni umwe mu bantu bitabiriye iki gitaramo cyo kwishimira imyaka 22 Aline Gahongayire amaze mu muziki
Nel Ngabo asanzwe ari mubyara wa Aline Gahongayire yahawe umwanya araririmba
Umuhanzi Rugamba Serge umuhanzi ufite impano itangaje
Aline Gahongayire yaririmbanye na Niyo Bosco
Niyo Bosco yanyuze benshi
Serge na Aline Gahongayire ku rubyiniro
Umuhanzi Jules Sentore yari ahabaye
Abanyamakuru Yago na Fatakumavuta
Aline Gahongayire n'itsinda ry'abaririmbyi n'abacuruzi bamufashije
Barbara na Atome ni bo bayoboye iki gitaramo

AMAFOTO: Muhizi Marlon

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top