Iyobokamana

Israel Mbonyi yasabye imbabazi, ukuri ku ifoto bivugwa ko arimo asomana n’umukobwa

Israel Mbonyi yasabye imbabazi, ukuri ku ifoto bivugwa ko arimo asomana n’umukobwa

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yateye utwatsi ifoto yakwirakwiye bivugwa ko ari we asomana n’umukobwa.

Ku munsi w’ejo nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye ifoto y’umuntu arimo asomana n’umukobwa, bitewe n’uko itagaragazaga neza mu maso benshi batangira kuvuga ko ari Israel Mbonyi.

Uyu muhanzi utarakunze kumvikana mu nkuru z’urukundo cyane, benshi batangiye kumushimira ku ntambwe yateye.

Israel Mbonyi akaba yahise abitera utwatsi avuga ko atari we ndetse asaba imbabazi uwo muhungu n’umukobwa ifoto yabo yakwirakwiye kubera we ndetse ahita anerekana isura nyayo y’abo bantu.

Ati "nsabye imbabazi aba bakunzi (couple), gusa nifuzaga gukuraho urujijo kuri iyi foto muri gukomeza kunyitirira. Ngabo bene data, Tubahesheje Umugisha.’’

Israel Mbonyi akaba yitegura kwerekeza muri Canada gukorerayo ibitaramo yise "Israel Mbonyi Canada Tour 2022". Ibi bitaramo bigera kuri 6 bizabimburirwa n’icyo azakorera mu Mujyi wa Ottawa tariki 10/09/2022, bisozwe n’icyo azakora tariki 01/10/2022 ahitwa Vancou.

Ifoto benshi bitiriye Israel Mbonyi
Israel Mbonyi yavuze ko atari we
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Celematina
    Ku wa 6-10-2022

    Mbonye yanakwiyoberanya

  • Celematina
    Ku wa 6-10-2022

    Mbonye yanakwiyoberanya

IZASOMWE CYANE

To Top