Iyobokamana

Jotham yasazwe n’ibyishimo nyuma yo gutungurwa n’ibyabereye mu imurikwa ry’igitabo cye (AMAFOTO)

Jotham yasazwe n’ibyishimo nyuma yo gutungurwa n’ibyabereye mu imurikwa ry’igitabo cye (AMAFOTO)

Rev Jotham Ndanyuzwe uheruka kumurika igitabo yise ’Izina Risumba Byose’ cyangwa ’The Name Abave All’, avuga ko yatunguwe n’uburyo abantu bari bitabiriye uyu muhango ari benshi ndetse bakanagura iki gitabo.

Iki gitabo kigaruka ku nkomoko ya Yesu Kristo, ubuntu bwe ndetse n’ibitangaza bye, yakimuritse tariki ya 17 Nyakanga 2022 i Nairobi muri Kenya.

Avuga ko yashimishijwe cyane n’ukuntu abantu bari bitabiriye uyu muhango ari na benshi ndetse bakanagura iki gitabo.

Ati "Ndashima Imana ko launch yabaye yagenze neza birenze uko nari mbyiteze. Ibyanshimishije, ikintu cya mbere cyanshimishije ni urukundo abantu ba Nairobi banyeretse, icya kabiri nabonye salle twakoreyemo yuzuye ndetse n’uburyo abantu baguze ibitabo ku bwinshi byaranshimishije."

Mu bantu bitabiriye uyu muhango harimo Rev Mark Juma uzwi cyane muri Kenya akaba asanzwe ari n’umwalimu wa Theology mu bihugu bitandukanye, hari na Bishop John Muhima akaba ari na we nyiri urusengero bakoreyemo hari kandi n’amatsinda y’abaririmbyi nka True Promises Ministries.

Iki gitabo cy’amapaji 64 kigizwe n’ibice 10. Ni igitabo cyandikiwe mu Rwanda ubu kikaba kiboneka mu rurimi rw’ikinyarwanda, muri Nzeri 2022 kizasohoka no mu cyongereza, nyuma hazajyamo n’izindi ndimi.

Ubu kiraboneka kuri Harvest Church ku bari muri Kenya, Nairobi, mu Rwanda ni kuri Kirezi Library kikaba kigura amafaranga ibihumbi 4 by’amafaranga y’u Rwanda cyangwa se amashilingi ya Kenya 400.

Jotham yari yaherekejwe n'umugore we
Bakiguze ndetse bamwe bahita batangira kugisoma
Abakozi b'Imana batandukanye muri Kenya bari baje kumushyigikira
Abantu bo bari benshi
Hari n'abaririmbyi bakomeye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top