Iyobokamana

Nyuma y’indirimbo ‘Amakuru’ yakunzwe, umuhanzi Charles Kagame yasohoye iyitwa ‘Abanyuzwe’(VIDEO)

Nyuma y’indirimbo ‘Amakuru’ yakunzwe, umuhanzi Charles Kagame yasohoye iyitwa ‘Abanyuzwe’(VIDEO)

Umuhanzi uri mu bagezweho mu muziki uhimbaza Imana, Kagame Charles, yasohoye indirimbo nshya yise ‘‘Abanyuzwe’’; ni nyuma y’amezi asaga icyenda ashyize hanze iyitwa “Amakuru’’ yakunzwe cyane.

Kagame Charles asengera mu Itorero ‘Lifehouse Church’ ribarizwa mu Mujyi wa Coffs Harbour muri Australia ndetse ni n’aho akorera ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo.

Uyu muhanzi wongeye kugaruka mu muziki yasohoye indirimbo “Uranyuzwe’’ yakozwe mu buryo bw’amajwi na Boris na Nicholas mu gihe amashusho yayo yatunganyijwe na Musinga.

Kagame Charles yabwiye itangazamakuru ko indirimbo ye nshya y’amashusho yayinyujijemo ubutumwa busaba abantu kunyurwa n’uko Imana yabaremye.

Ati “Ubutumwa burimo ni ububwira abantu ko bakwiye kunyurwa n’ibyo Imana yabahaye. Hari abandi batabifite kandi babyifuza. Ni ingenzi kunyurwa n’ibyo Imana yaduhaye.’’

Yasobanuye ko abantu badakwiye kwiganyira ahubwo ari ingenzi ‘‘kunyurwa n’ibyo Imana yaduhaye.’’

Ati “Nizeye ko iyi ndirimbo izakirwa neza. Hari abantu numva Imana yateganyije ko izabagirira umumaro. Abakunzi b’umuziki uhimbaza Imana nabasaba gukomeza kudusengera no kutuba hafi mu murimo w’ivugabutumwa turimo.’’

Kagame Charles avuga ko indirimbo ye “Amakuru’’ yazamuye izina rye ayifata nk’imfura ye kuko ‘yamubereye iy’amateka’ bitewe n’uburyo yakiriwe.

Ati “Ni indirimbo nanditse, nyikora muri studio iratinda ariko nyisohoye abantu barayikunze, bampa ubutumwa. Ndashima Imana cyane. Ni indirimbo ivuze ikintu kinini kuri njye.’’

Afite imishinga itandukanye yo gukora indirimbo zizaba ziri kuri album azasohora mu minsi iri imbere. Yasoje gukora indirimbo mu buryo bw’amajwi, ubu aritegura kuzitunganya mu mashusho.

Kagame Charles ni umwe mu babarizwa muri Moriah Entertainment Group ibarizwamo abandi bahanzi b’amazina akomeye mu muziki uhimbaza Imana barimo Gahongayire Aline, Patient Bizimana, Gaby Kamanzi, Richard Ngendahayo, Kanuma Damascène, Umurundi Fortran Bigirimana n’abandi.

Uyu muhanzi amaze gushyira hanze indirimbo enye zirimo “Ahindura ibihe”, “Tubagarure”, “Ntuzibagirwe”, “Naragukunze” na “Amakuru’’ aheruka gusohora.

Charles Kagame yasohoye indirimbo yitwa 'Abanyuzwe'
Kagame Charles yaherukaga gusohora indirimbo yitwa 'Amakuru'
Kagame Charles uretse iyi ndirimbo yasohoye arimo no kwitegura gushyira album ye hanze

Reba indirimbo ’Abanyuzwe’ ya Charles Kagame

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Moon boy
    Ku wa 4-11-2021

    Konkunda uwanyaze

IZASOMWE CYANE

To Top