Iyobokamana

Rose Muhando yageze mu Rwanda aho agiye gukora igitaramo cy’amateka

Rose Muhando yageze mu Rwanda aho agiye gukora igitaramo cy’amateka

Umuhanzi wo kuramya no guhimbaza Imana wanditse amateka muri Afurika, Rose Muhando yageze mu Rwanda aho azataramira Abanyarwanda ku munsi w’ejo ku Cyumweru.

Uyu muhanzi yageze mu Rwanda ari kumwe n’itsinda ry’ababyinnyi be basanzwe bamufasha mu ndirimbo ze no ku rubyiniro muri rusange.

Yabwiye itangazamakuru ko yiteguye gushimisha abakunzi be, akabakorera ibyo bifuza.

Ati "Ni iby’agaciro kuba ndi hano, urugendo rwagenze neza, niteguye gukora igitaramo kuri iki Cyumweru kandi ibyo abakunzi banjye bazansaba nzabibaha."

Rose Muhando akaba aje mu gitaramo cyo gusoza ibihembo bya Rwanda Gospel Stars Live kizaba ku munsi w’ejo kuri Canal Olympia, azahurira ku rubyiniro n’abandi bahanzi barimo; Israel Mbonyi, Aline Gahongayire, The Bose Babireba, Gaby Kamanzi, Serge Iyamuremye, True Promises na Gisubizo, James na Daniella.

Uyu mugore ukomoka muri Tanzania wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Nibebe”, “Mteule Uwe Macho”, “Kitimutimu”, “Jipange Sawasawa”, “Nyota ya Ajabu”, “Utamu Wa Yesu”, “Nampenda Yesu”, yaherukaga mu Rwanda 2014 asohora Album ye, 2017 yatumiwe mu gitaramo cy’ivugabutumwa ariko ntiyitabira.

Rose Muhando yageze i Kigali
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Celematina
    Ku wa 6-10-2022

    Imana izabimufashe cyane

  • MUKUNZI,UGANDA
    Ku wa 28-04-2022

    Andika Igitekerezo Hano.NASABAGA,NGOMUDUHE,AMAKURUYA,YAURUBANZARWA,ADPERUGANDA,UKORWARANGIYE,DUHANZEAMASOMWEBWE,MURAKOZE.

IZASOMWE CYANE

To Top