Iyobokamana

Theo Bosebabireba bwa mbere yavuze umubare w’abakobwa yateye inda, guhagarikwa kwe muri ADEPR

Theo Bosebabireba bwa mbere yavuze umubare w’abakobwa yateye inda, guhagarikwa kwe muri ADEPR

Umuhanzi w’indirimbo z’Imana Uwiringiyimana Theogene wamenyekanye nka Theo Bosebabireba, yavuze ko n’ubwo abantu bazi ko yateye abakobwa babiri inda atari byo ahubwo ari bane.

Muri 2018, uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zomora imitima y’abemeramana, yagiye avugwaho ubusambanyi, ubusinzi, byaje gutuma anahagarikwa umwaka muri ADEPR yasengeragamo.

Ati "Itorero barampagarika barabimbaza, ndabyemera, baranampana, bampa n’igihe cy’igihano, ibyo bantegetse ndabirangiza, ibyo bampaniye byari byo, ababaririmbyi batari aba gikristo twari twakoranye cyari cyo, ubusinzi byari byo, ubusambanyi byari byo, nta na kimwe kitari cyo."

Yakomeje abwira ikinyamakuru ISIMBI ko ku bo yateye inda ari bane, gusa ngo hari abajya bamubeshyera ko no hanze y’u Rwanda afiteyo abana.

Ati "Njyewe abana nemeye mu itorero ni abana bane, hanyuma abo ba nyina baje hano ni 2, hari abandi bataje babiri kuko ni bane."

"Hari n’abandi bajya bavuga ngo hari abandi bari mu bindi bihugu, ariko se ni kumwe umuntu aba yabonye icyo aheraho, uwo nawe aje afite uko yabisobanura, ntawe, banavuga ibihugu nsanzwe njyamo, warateye inda mu mahanga usubiyeyo banagufunga."

Ubwo yahagarikwaga akaba yarasabwe gusaba imbabazi abantu bose yahemukiye kandi avuga ko yabikoze ahereye no ku mugore we bafitanye abana barindwi.

Theo Bosebabireba ngo ubusinzi n'uburaya byamubuzweho nibyo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Daniel ozil
    Ku wa 11-11-2021

    Andika Igitekerezo Hano BAJYEBARIRIMBABASHIRANOMUBIKORWA CYAKORANIBYIZA UBWOYISUBIYEHO.

  • Daniel ozil
    Ku wa 11-11-2021

    Andika Igitekerezo Hano BAJYEBARIRIMBABASHIRANOMUBIKORWA CYAKORANIBYIZA UBWOYISUBIYEHO.

  • Burya ni uko bimeze kuki badakurikiza ibyo baririmba gs imana izamubabarire

IZASOMWE CYANE

To Top