Iyobokamana

Theo Bosebabireba yavuze uko yarwajwe SIDA akamara amezi 3 adasinzira (VIDEO)

Theo Bosebabireba yavuze uko yarwajwe SIDA akamara amezi 3 adasinzira (VIDEO)

Umuhanzi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Theo Bosebabireba yavuze uburyo umuntu yamubonyeho impamvu akamurwaza SIDA ya baringa ashaka kumwumvisha gusa.

Ni mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI aho yagarukaga ku buryo abantu bagenda bahemukira abandi.

Theo Bosebabireba aha niyo yatanze urugero rw’uburyo umuntu yigeze kumubonaho impamvu maze akabyifashisha mu kumwumvisha.

Yavuze ko yamurwaje SIDA maze amara amezi atatu atagoheka ndetse yaraniyakiriye ko yayirwaye kandi ntayo.

Ati "Umuntu yigeze kubona impamvu kuri njye, andwaza Sida amezi 3, mara amezi 3 nyirwaye, nyiyumvamo nariyakiriye ariko nza gusanga ntibyari byo ari ukugira ngo anyumvishe kubera impamvu, kuko yari afite impamvu."

"Nkahamagara abantu nti mpa amakuru, harya iyo umuntu arwaye SIDA ibimenyetso biba bimeze bite? Uwo muntu na we ntaramenya ibyo ari byo, ati ngo ko ari hatari? Imana izayindinde."

Yavuze ko abantu ari babi buri gihe baba bashaka impamvu ku muntu iyo bayibonye bamukorera amahano.

Theo Bosebabireba yavuze uburyo yandujwe SIDA ya baringa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Blaise HAZAKORIMANA
    Ku wa 28-11-2023

    Nonese buriya ntabwo yahise ajya kwa muganga inama twakuramo nuko tutagomba kwemera ibintu tudasuzumwe!

  • Marie chantal mukaneza
    Ku wa 5-10-2023

    Kaze neza turagukunda mundirimbo zimana

  • Ntakirutimana Patrick
    Ku wa 3-10-2023

    Ndagukunda cyane Wamugabowe Nishimyeye kumva Wagarutse Adpr.
    Ikongera kukwakira icyonicyo Nuko wize Iyisi Nibiyigize byose

IZASOMWE CYANE

To Top