Iyobokamana

Umuhanzi Patient Bizimana yakiranywe urugwiro n’umugore we muri Amerika (AMAFOTO)

Umuhanzi Patient Bizimana yakiranywe urugwiro n’umugore we muri Amerika (AMAFOTO)

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana, yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yakiranywe urugwiro rwinshi n’umugore we ndetse n’inshuti z’umuryango.

Ejo hashize ku Cyumweru tariki 30 Ukwakira 2022 ni bwo Patient Bizimana abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yasangije abamukurikira amafoto n’amashusho amugaragaza ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho agiye gutura asanzeyo umuryango we.

Akaba yakiranywe urugwiro rudasanzwe n’umugore we Uwera Karamira Gentille aho yari kumwe n’inshuti z’umuryango ndetse n’imfura ya bo baheruka kwibaruka aho bamuhaye ikaze muri Amerika.

Patient Bizimana yimukiye muri Amerika nyuma y’uko tariki ya 19 Ukuboza 2021 ari bwonyari yakoze ubukwe na Gentille aho basezeranyijwe na Pastor Lydia Masasu, umugore wa Apostle Yoshuwa Masasu, tariki ya 23 Nzeri 2022 bakaba ari bwo bibarutse imfura ya bo aho yavukiye muri Amerika kuko umugore yari yarasubiyeyo mu kazi.

Patient Bizimana muri Amerika yakiriwe n'umugore we
Byari ibyishimo kuri Patient Bizimana na Gentille bongeye guhura
Imfura ye na yo yari yaje kumwakira
Inshuti z'umuryango na zo zari zaje kumwakira
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top