Iyobokamana

Umukunzi wa Patient Bizimana yakorewe ibirori byo kumusezeraho(AMAFOTO)

Umukunzi wa Patient Bizimana yakorewe ibirori byo kumusezeraho(AMAFOTO)

Karamira Uwera Gentille ugiye gukora ubukwe n’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka Bridal Shower.

Abinyujije kuri Instagram Stories, Uwera Gentille yagiye ashyiraho amafoto yaranze ibi birori byabereye mu bwato i Miami muri Leta ya Florida ari nako ashimira abantu bagiye bamwifuriza gutera indi ntambwe.

Ntabwo itariki nyirizina y’ubukwe bwabo iramenyekana ariko iyo ibi birori bibaye ni uko ubukwe nabwo buba buri hafi.

Patient Bazimana na Uwera Gentille bagiye gukora ubukwe nyuma y’imyaka 2 basezeranye imbere y’amategeko kuko muri Kamena 2019 basezeraniye mu Karere ka Rubavu.

Ku Cyumweru tariki ya 20 Kamena, Patient Bizimana yerekanywe mu rusengero na Karamira Uwera Gentille bitegura kurushingana.

Uyu muhango wabereye mu rusengero Patient Bizimana asanzwe asengeramo rwa Evangelical Restoration Church (ERC) Masoro.

Ni umuhango wabaye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, aho bageze mu mwanya wo kwerekana abazashyingiranwa bakavuga couple imwe imwe bakerekana ifoto yabo, ni bwo buryo Patient Bizimana na Gentille berekanywemo.

Uyu akaba ari umuhango ubanziriza gusezerana imbere y’Imana aho bikorwa mu rwego kugira ngo niba hari abafite impamvu zatuma abo bombi badasezerana bazazitange mbere y’ubukwe.

Karamira Uwera Gentilleugiye n'abakobwa bari baje kumusezeraho kuko agiye kuva mu cyiciro cy'ubukumi
Byari ibyishimo bikomeye
Uwera Gentille witegura gukora ubukwe yasezweho n'inshuti ze
Ni ibirori byabereye mu bwato
Patient Bizimana na Uwera Gentille bagiye kurushinga
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top