Iyobokamana

Vestine na Dorcas bagiye kwerekeza muri Canada

Vestine na Dorcas bagiye kwerekeza muri Canada

Abahanzi nyarwanda bagezweho b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas bagiye gukora ibitaramo bizazenguruka Canada.

Aba bakobwa babiri bigaruriye imitima ya benshi kubera ubutumwa buba buri mu ndirimbo zabo busana imitima ya benshi bigatuma begerana n’Inama, bari mu myiteguro yo gukora ibitaramo bikomeye.

Nk’uko bigaragara ku nteguza y’ibi bitaramo, busa n’aho igihe bizakorerwa batarakimenya cyangwa se bakaba bataragitanza.

Gusa bagaragaje ko bagiye kuzenguruka Canada mu cyo bise ’Nahawe Ijambo Canada Tour.’

Aba bahanzi bafashwa na MI Empire y’umunyamakuru Murindahabi Irene, baheruka gushyira hanze indirimbo bise ’Umutaka’.

Vestine na Dorcas bagiye gutaramira muri Canada
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • NAOMI
    Ku wa 12-12-2023

    imana ibakomereze impano turabakundacyane God bles you

IZASOMWE CYANE

To Top