Iyobokamana

Yishushanyijeho Vestine kubera urukundo amukunda – Yashatse kwiyahura indirimo za bo ziramuhumuriza (VIDEO)

Yishushanyijeho Vestine kubera urukundo amukunda – Yashatse kwiyahura indirimo za bo ziramuhumuriza (VIDEO)

Irahoza Agape uzwi cyane nka Cyangwe kubera akazi ko gusuka ‘Dreads’ akora, yavuze ko atazigera yicuza na rimwe ifoto ya Vestine wo mu itsinda rya Vestine&Dorcas yishyizeho ko ahubwo azashyiraho izindi nyinshi.

Vestine na Dorcas ni itsinda ry’abakobwa bavukana baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Uyu musore yishyizeho ifoto ya Vestine ndetse aniyandikaho amagambo y’icyongereza “I Love You Vestine” cyangwa se “Ndagukunda Vestine”. Iyo urebye ibi bishushanyo “Tatoos” yishyizeho ni bimwe bitajya bisibika.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Agape yavuze ko impamvu yishyizeho ibi bishushanyo ari uko akunda cyane Vestine.

Avuga ko nyuma y’uko nyina yitabye Imana umwaka ushize yihebye cyane ndetse yumva yanakwiyahura ariko indirimbo za Vestine na Dorcas zatumye yongera kwigarurira icyizere.

Ati “amaze gupfa narihebye, ni bwo natangiye kumva ziriya ndirimbo za bariya bakobwa Vestine na Dorcas, numva ndabakunze. Nahereye kuri Nzakomora.”

Yakomeje avuga ko Vestine ari we yiyumvisemo cyane. Ati “ibiganiro narebaga nabonaga ari umwana mwiza, yitonda, atuje ari na mwiza, ni uko byaje ntekereza gushyira tattoo.”

“Impamvu nayishyizeho ni ukugira ngo ninjya mutekereza njye ndeba isura ye numve nishimye, nayishyizeho nk’umuntu umukunda kandi w’umufana we.”

Yavuze ko kandi bataziranye ariko yizeye ko igihe cya nyacyo nikigera Vestine azamumenya.

Agaruka ku butumwa yamuha yagize ati “namubwira ko mukunda, mba numva umutima wanjye umukunda birenze ibyo kuvuga ngo ubufana, ndamukunda cyane.”

Yavuze ko yamwishushanyijeho adateganya ko bazakundana ari uko yamukunze cyane, urukundo rudafite icyo rushingiyeho.

Ati “ni kwa kundi ubona umuntu ukumva uramukunze ukamwishushanyaho, wenda byazageraho bikavamo bitanavamo ntibivemo, ni yo mpamvu namwishushanyijeho ndetse nzanishyiraho ibindi. Ni ukugira ngo njye mureba ariko ndanamukunda.”

Ibi bishushanyo yishyizeho ntabwo azigera abihanaguzaho ndetse n’iyo atamukunda ngo ntazigera abyicuza nk’uko abantu babimubwira ko hari igihe azabyicuza.

Ni umusore wavukiye i Rusizi muri 2003, ku myaka 14 ni bwo yatangiye kwiga ibintu bijyanye no gukora muri Salon, muri 2020 ni bwo yaje kwerekeza mu Mujyi wa Kigali gushaka ubuzima.

Ni umwana wa kabiri mu muryango w’abana 9 bavukana kuri nyina ariko bakaba badahuje se. Yakuze atazi se nyuma ni bwo nyina yaje kumubwira amazina ya se aramushaka, aza kubona nimero ya telefoni aramwibwira ariko ahakana ko atari umwana we ahubwo amusaba kubaza neza nyina, kugeza nyina yitabye Imana yari ataramusobanurira neza.

Ntabwo ubuzima bwaje kumworohera byanatumye acikiriza amashuri aho yayahagarikiye mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye.

Ifoto yishushanyijeho ya Vestine
Agape wakunze cyane Vestine
Vestine wakunzwe na Agape
Vestine na Dorcas, indirimbo za bo zifasha benshi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top