Siporo

Liverpool yakoze imyitozo yumva indirimbo ya Bruce Melodie

Liverpool yakoze imyitozo yumva indirimbo ya Bruce Melodie

Ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza yakoze imyitozo mu ndirimbo y’umuhanzi nyarwanda Bruce Melodie yitwa ‘Fresh’.

Ni imyitozo iyi kipe yakoreraga mu nzu ya siporo(Gym), aho mu majwi y’inyuma(Background) humvikanagamo indirimbo y’umuhanzi Bruce Meliodie.

Mu mashusho yafashwe ndetse iyi kipe yashyize ku rubuga rwayo rwa Instagram, agaragaza Mohammed Salah, rutahizamu w’iyi kipe ukomoka mu Misiri arimo asa n’uwurira igikuta aherekejwe n’amajwi y’iyi ndirimbo.

Liverpool ikaba iheruka gutsinda Wolves muri shampiyona igitego 1-0 ku munsi wo ku wa Mbere tariki ya 15 Werurwe 2021.

Mohammed Salah akaba yarahamagawe mu bakinnyi ba Misiri bagomba kuzifashishwa ku mukino wa Kenya tariki ya 25 Werurwe na Comoros tariki ya 29 Werurwe 2021 mu itsinda G mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021.

Iyi ndiirmbo yasohotse muri 2019, amashusho yayo yakorewe mu gihugu cya Tanzania akaba yarakozwe n’umu-Producer ukomoka mu gihugu cya Nigeria witwa Runtinz Badder.

Mu myitozo ya Liverpool, Mohammed Salah yagaraye akora imyitozo yumva indirimbo ya Bruce Melodie 'Fresh'
Indirimbo ya Bruce Melodie yifashishijwe mu myitozo ya Liverpool
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top