Siporo

Mu myenda ya Made in Rwanda yatunguye benshi, Amavubi yerekeje muri Cameroun

Mu myenda ya Made in Rwanda yatunguye benshi, Amavubi yerekeje muri Cameroun

Amavubi y’u Rwanda yahagurutse mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu yerekeza muri Cameroun gukina irushanwa rya CHAN, mu buryo busa n’ubutunguranye abakinnyi b’u Rwanda bahagurutse bambaye imyenda ya Made in Rwanda itakishije imigongo.

Ni amashati meza cyane akozwe mu ibara ry’umuhondo andi ari ubururu n’amapantalo y’umukara ndetse n’inkweto z’umukara, bakaba bambitswe n’inzu imenyerewe mu by’imideli ya Moshions.

Ku mugoroba w’ejo hashize nibwo byamenyekanye ko aba basore bari buseruke mu myambaro ya Made in Rwanda, ni ikintu cyatunguye benshi kuko batabibamenyereweho, aho benshi bamenyereye ko bagenda bambaye ibirango by’igihugu mu myenda ya siporo nk’amatiriningi cyangwa amakabutura.

Ubu butumwa bwakuriye ikiganiro aho bamwe bamushimaga bavuga ko azi kwitegereza, ni mu gihe abandi bamunengaga bavuga ko atifuriza u Rwanda ibyiza

Abasore b’u Rwanda 30 n’abatoza babo nibo bahagurutse mu Rwanda muri iki gitondo berekeza muri Cameroun bitabiriye iri rushanwa rizatangira ku wa 16 Mutarama 2021.

Bagiye nyuma yo gusurwa na Minisitiri wa Siporo ku munsi w’ejo hashize, aho yabibukije ko bagomba kumenya ko bafitiye ideni abanyarwanda ry’intsinzi.

U Rwanda ruri mu itsinda c na Uganda, Maroc na Togo. Umukino warwo wa mbere ruzawukina tariki ya 18 Mutarama 2021 na Uganda

Abakinnyi 30 Mashami yahagurukanye

Abanyezamu: Kimenyi Yves (Kiyovu Sports), Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ (AS Kigali), Kwizera Olivier (Rayon Sports) na Rwabugiri Umar (APR FC).

Ba myugariro: Manzi Thierry (APR FC), Mutsinzi Ange (APR FC), Rugwiro Hervé (Rayon Sports), Nsabimana Aimable (Police FC), Fitina Omborenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Police FC), Niyomugabo Claude (APR FC) na Usengimana Faustin (Police FC) na Bayisenge Emery (AS Kigali).

Abakina hagati: Niyonzima Olivier ‘Seif’ (APR FC), Ngendahimana Eric (Kiyovu Sports), Twizeyimana Martin Fabrice (Police FC), Nsabimana Eric (AS Kigali), Ruboneka Jean Bosco (APR FC), Manishimwe Djabel (APR FC), Nshuti Dominique Savio (Police FC) na Kalisa Rachid (AS Kigali).

Ba rutahizamu:}

Byiringiro Lague (APR FC), Sugira Ernest (Rayon Sports), Usengimana Danny (APR FC), Iradukunda Bertrand (Gasogi United), Iyabivuze Osée (Police FC), Mico Justin (Police FC), Tuyisenge Jacques (APR FC)na Hakizimana Muhadjiri (AS Kigali).

Ni uku Amavubi yaserutse yambaye
Rutahizamu Sugira Ernest
Bertrand umwe mu basanzwe bakorana na Moshions yambitse Amavubi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • -xxxx-
    Ku wa 13-01-2021

    Tuyafatiye iryuburyo

  • Ndayisabye fidele
    Ku wa 13-01-2021

    Turabashyigikiye mugende mutwigaragarize murukundo rwamahanga,tubarinyuma

  • Ndayisabye fidele
    Ku wa 13-01-2021

    Turabashyigikiye mugende mutwigaragarize murukundo rwamahanga,tubarinyuma

  • Ndayisabye fidele
    Ku wa 13-01-2021

    Turabashyigikiye mugende mutwigaragarize murukundo rwamahanga,tubarinyuma

IZASOMWE CYANE

To Top