Siporo

Mvuye mu maboko meza, ngiye mu y’andi meza - Sugira Ernest

Mvuye mu maboko meza, ngiye mu y’andi meza - Sugira Ernest

Rutahizamu wa APR FC wamaze gutizwa muri Rayon Sports, Sugira Ernest avuga ko avuye mu maboko meza akaba agiye mu y’andi meza,bityo ko bizamufasha mu rugendo rwe rwa ruhago.

Ku munsi w’ejo nibwo inkuru yamenyekanye ko APR FC yari asigaraniye umwaka umwe w’amasezerano, yafashe umwanzuro wo kuwumutizamo muri Rayon Sports, ni nyuma y’uko yari asoje andi mezi 6 y’intizanyo muri iyi kipe.

Mu ibaruwa APR FC yandikiye Rayon Sports yayimenyesheje ko babatije umukinnyi ariko batanze uburenganzira ku mpande zombi kugira ngo bumvikane ibyo bazaha umukinnyi kugira ngo akore akazi yishimye kandi neza.

Sugira Ernest yemeje ko yamaze kuba umukinnyi wa Rayon Sports umwaka umwe uri imbere aho avuga ko avuye mu maboko meza akaba agiye mu y’andi meza.

Abinyujije kuri Twitter yagize ati"Mvuye mu maboko meza ngiye mu y’andi meza , ni intambwe nziza yo kwishimira mu rugendo rwanjye rw’umupira w’amaguru, umwaka w’imikino 2020–2021 ndi umukinnyi wa Rayon Sports, kandi nishimiye kongera gukorana namwe."

Kuva mu kwa Mbere 2020 Sugira Ernest yakiniye Rayon Sports imikino 7 ayitsindira ibitego 5.

Sugira Ernest yishimiye kongera gukinira Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Ahishakiye
    Ku wa 9-10-2020

    Sugira numukinnyi mwiza pee ariko yahombeye apr fc nagerageze murire rayon sports

  • Ahishakiye
    Ku wa 9-10-2020

    Sugira numukinnyi mwiza pee ariko yahombeye apr fc nagerageze murire rayon sports

IZASOMWE CYANE

To Top