Siporo

Ndimo kurwana n’imbaraga z’umwijima hano – Babuwa Samson wavuze kucyari gitumye arwana na Munezero Fiston

Ndimo kurwana n’imbaraga z’umwijima hano – Babuwa Samson wavuze kucyari gitumye arwana na Munezero Fiston

Rutahizamu ukomoka muri Nigeria ukinira ikipe ya Kiyovu Sports, Babuwa Samson avuga ko atigeze ashaka kurwana na myugariro bakinana, Munezero Fiston ahubwo ari gasopo yamuhaga nyuma yo kujya mu gikapu cye akanywa amazi yari yizaniye.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, Babuwa Samson ntabwo yari mu bakinnyi iyi kipe yakoresheje ku mukino batsinzwemo na Rutsiro 2-1.

Uyu munsi Karekezi Olivier watoje uyu mukino mbere y’uko yirukanwa muri Kiyovu Sports, mu kiganiro Sports Plateua gitambuka kuri B&B FM Umwezi, yavuze ko impamvu atakinishije uyu mukinnyi ari uko yagaraje imyitwarire itari myiza agashaka gukubita Munezero Fiston.

Yagize ati “Ku wa Gatanu Babuwa yashatse gukubita Munezero Fiston mu myitozo biba ngombwa ko ari njye umufata, njye rero sinari kumukinisha kuko hari ikibazo cy’imyitozo atari ahagazemo neza n’ikinyabupfura. Narindi kumutegura ku mukino wa Rayon Sports.”

Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI.RW, Babuwa Samson yavuze ko atigeze ashaka kurwana na Munezero Fiston ahubwo ari gasopo yamuhaga kubera ko yagiye mu gikapu cye akamunywera amazi.

Ati”imyitozo ya nyuma mbere y’uko tujya gukina na Rutsiro, mbere y’uko imyitozo itangira Fiston yambwiye ko ashaka kumva amazi nywa uko aba ameze, mu myitozo yarancunze afungura igikapu cyanjye anywera amazi yose, namubwiye mukankamira mwihanangiriza, uzi ukuntu abanyanijeriya tuvuga iyo twarakaye tuba tumeze nk’abagiye kurwana, ariko ntabwo yari imirwano.”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere nibwo twabagejejeho inkuru y’uko Babuwa Samson atakinnye uyu mukino kuko yanze gukoresha amarozi ‘Juju’, abajijwe kuri iki kibazo yabyemeje avuga ko kuvuga ko ari ikinyabupfura gike byari urwitwazo.

Ati”Batinye kubimbwira bandeba mu maso, Juju bayishyira mu myenda, njye babishyizemo barabizi ko uwo mwenda ntwambara, bari babizi ko mbyanga babishyizemo bampaye uwo mwenda ntawambara. Ubaha izo Juju nkeka yarababwiye ko batatsinda kuko njye ntabikoresha, bashaka impamvu yo kumvana mu ikipe babeshya ko nta kinyabupfura mfite.”

Rayon Sports ashobora kudakina umukino wayo

Uyu rutahizamu avuga ko ubu arimo kurwana n’imbaraga z’umwijima aho ahamya ko yabyutse uyu munsi ugasanga ukuguru kumurya ku buryo no gukora imyitozo byamunaniye kandi nta hantu na hamwe yigeze ahura n’imvune.

Ati”nabyutse nsanga ukuguru kurimo kundya bikabje, nsinshobora no kwiruka, ntabwo nitoje, ndimo ndarwana n’imyuka mibi, Imana niyo ibizi kandi izankiza.”

Avuga ko abatoza bungirije basabye umuganga w’ikipe kwandika raporo ivuga ko uyu rutahizamu yari arwaye ari yo mpamvu atakinnye ndetse ari nayo mpamvu atazakina umukino wa Rayon Sports.

Ati”umukino wa Rayon Sports nawo nshobora kutawukina rwose. Abatoza bungirije basabye umuganga w’ikipe kwandika raporo ko nari ndwaye ari yo mpamvu ntakinnye umukino wa Rutsiro ari nayo mpamvu ntazakina uwa Rayon Sports.”

Kiyovu Sports izakira Rayon Sports ku wa Gatatu tariki ya 5 Gicurasi 2021, ni mu mukino w’itsinda B rya shampiyona y’u Rwanda umwaka w’imikino wa 2020-2021.

Ngo ntiyigeze ashaka kurwana na Fiston nk'uko umutoza yabitangaje
Babuwa Samson avuga ko atakinishijwe kubera yanze gukoresha amarozi
Babuwa araribwa akaguru ngo ashobora kudakina umukino wa Rayon Sports
Karekezi Olivier yavuze ko impamvu atakinishije Babuwa Samson ari ukubera imyitwarire mibi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top