Siporo

Omborenga Fitina ashobora gutandukana na APR FC akerekeza ukina hanze y’u Rwanda

Omborenga Fitina ashobora gutandukana na APR FC akerekeza ukina hanze y’u Rwanda

Nyuma y’imyaka 5 mu ikipe ya APR FC, Omborenga Fitina ashobora gutandukana n’iyi kipe y’ingabo z’igihugu aho ashobora kwerekeza muri Maroc gukinayo.

Omborenga Fitina wari wongereye amasezerano muri iyi kipe muri 2020, ari ku mpera z’amasezerano ye muri APR FC.

Uyu mukinnyi ukina ku ruhande rw’iburyo yugarira, ni kenshi yagiye yifuzwa n’amakipe atandukanye harimo na AS Vita Club yo muri DR Congo umwaka ushize ariko ntibyakunda.

Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko uyu mwaka w’imikino nurangira azahita yerekeza muri Maroc gukina mu ikipe ya FAR Rabat imwifuza.

Iyi kipe ya FAR Rabat ikaba isanzwe ikinamo abanyarwanda babiri bahoze muri APR FC, Imanishimwe Emmanuel [Mangwende] na Manzi Thierry.

Omborenga Fitina yinjiye muri APR FC muri 2017 hari nyuma yo kuva muri Espane gukora igeragezwa ntibigende neza, icyo gihe yari avuye muri Slovakia mu ikipe ya FC Topvar Topoľčany.

Omborenga Fitina ashobora gutandukana na APR FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Korode
    Ku wa 21-12-2023

    Turagufana....kandituragukurikira

IZASOMWE CYANE

To Top