Rwabugiri Umar ararengana, ninjye wakoze amakosa – Umutoza Adil wa APR FC
Nyuma y’uko APR FC itsinze Gor Mahia 2-1, igitego APR FC yatsinzwe ntabwo cyavuzweho rumwe aho abantu benshi bashyize ikosa ku munyezamu Rwabugiri Umar, umutoza w’iyi kipe akaba avuga ko amakosa ari aye atari ay’umunyezamu we.
Hari ku wa Gatandatu tariki ya 28 Ugushyingo 2020, APR FC yari yakiriye Gor Mahia mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League.
APR FC yari imbere n’igitego 1 cyatsinzwe na Sefu ku munota wa 9.
Ku munota wa 28, Gor Mahia yishyuye igitego gitsinzwe na Andrew Juma, ni ku mupira w’umuterekano yatereye nko muri metero 23, Rwabugiri ananirwa kuwukuramo. Wamwidunze imbere uramurenga ujya mu izamu. APR FC yaje kubona igitego cya 2 ku munota 62, ku mupira Omborenga yahinduye imbere y’izamu bakitsinda.
Nyuma y’uyu mukino, Adil yabajijwe ku makossa y’umunyezamu we niba akinamufitiye icyizere, avuga ko amakosa ari aye atari ay’umunyezamu.
Ati“Ntabwo ari Umar wakoze ikosa, ni umutoza wakoze ikosa, nta kosa yakoze n’ikipe n’umutoza bakoze ikosa. Nta kibazo mfite ku munyezamu wanjye yari ahari, yakinnye neza, yagize umukino mwiza. Ikipe yose yakoze ikosa ntabwo ari Umar, APR FC ni umuryango iyo umwe akoze ikosa twese tuba twarikoze, rero Umar nta kosa yakoze ninjye wakoze ikosa.”
Uyu mutoza kandi yavuze ko bagomba kwitegura umukino wo kwishyura uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 5 Ukuboza 2020 bagasezerera iyi kipe uko byagenda kose.
Ibitekerezo
Ngoga Germain A P R FC
Ku wa 2-12-2020Nta muzamu ndufite subwambere bamutsinda biriya bitego As kigr yaraki mutsinze
Ngoga Germain A P R FC
Ku wa 2-12-2020Nta muzamu ndufite subwambere bamutsinda biriya bitego As kigr yaraki mutsinze