Siporo

Sarpong yanze gusanga bagenzi be mu mwiherero

Sarpong yanze gusanga bagenzi be mu mwiherero

Nyuma yo kubabarirwa kubera ikibazo cy’imwitwarire mibi yari yagaragaje, rutahizamu wa Yanga, Michael Sarpong wakiniye Rayon Sports, yanze gusanga abandi mu mwiherero bitegura umukino wa nyuma wa FA Cup bazakinamo na Simba SC mu mpera z’iki cyumweru, amakuru avuga ko ari uko yamenye ko n’ubundi azirukanwa.

Mu ntangiriro z’ukwezi gushize kwa Kamena, nibwo umutoza w’iyi kipe, Nesredine Nabi yasabye ubuyobozi bw’iyi kipe ko buhana abakinnyi barimo Michael Sarpong n’umunyezamu Metacha kubera imyitwarire mibi, aba bakaba barasanganga Lamine Moro mu bihano.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, umuvugizi wa Yanga, Hassan Bumbuli yavuze ko bamwe mu bakinnyi bari bahagaritswe kubera imyitwarire mibi ibihano byarangiye(Sarpong na Lamine Moro), ni mu gihe ikibazo cy’umunyezamu cyo cyari kikirimo kwigwaho. Gusa yanavuze ko Sarpong ngo yababwiye ko afite imvune

Uyu mukinnyi nubwo yababariwe ngo ntabwo ari kumwe n’abandi mu mwiherero bitegura umukino wa Simba SC mu mpera z’iki cyumweru, ubuyobozi ngo ntibuzi impamvu, ni mu gihe Lamine Moro we yamaze kugera mu bandi.

Umuvugizi wa Yanga, Hassan Bumbuli yabwiye Global Publishers ko batazi ikibazo Sarpong afite.

Ati "Sarpong ntabwo aragaruka mu kazi nyuma yo kubabarirwa. Ibyo kumwirukana ntabyo nzi."

Amakuru avuga ko uyu rutahizamu umaze gukina umwaka umwe muri 2 yasinye, yamenye ko ari ku rutonde rw’abakinnyi iyi kipe izirukana ari nayo mpamvu yanze gusubira mu bandi, ndetse ngo yanamaze kuyandikira ayimenyesha ko nibamwirukana bazamwishyura ibihumbi 30 by’Amadorali.

Sarpong Yanga ntabwo izi aho ari
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top