Siporo

Bafashwe bagiye kwisayidira! Bamwe mu bakinnyi baciye inyuma abagore ba bo

Bafashwe bagiye kwisayidira! Bamwe mu bakinnyi baciye inyuma abagore ba bo

Burya iyo wamaze kumanika akaboko uti nemeye ko runaka ambera umugore, ni uko uba wemewe kuba uwe wenyine, kimwe mu byo abashakanye bapfa ni uko umwe aca undi inyuma, tugiye kurebera hamwe bamwe mu bakinnyi bagiye bajya kwisayidira ku ruhande bagafatwa.

Abakinnyi ni bamwe mu bantu bakurikirwa n’abantu benshi kandi ni bamwe mu bakurura igitsina gore, bigatamu rimwe na rimwe bateshuka bakaba baca inyuma abakunzi babo, ariko umunyarwanda yaravuze ’ngo burya nta mugabo uhazwe n’umugore umwe.’

Mu Rwanda biragoye ko wawenya ngo runaka yaciye inyuma umugore we, aha akenshi biterwa n’uko bakunda kugira ibanga cyane ndetse Abanyarwandakazi badakunda ko ibintu byabo bivugwa ariko si uko badacibwa inyuma.

Muri iyi nkuru turagaruka ku bakinnyi ba ruhago bamenyekanye baciye inyuma abagore babo.

Olivier Giroud

Muri 2011 yashakanye na Jennifer Giroud, uyu rutahizamu wa AC Milan mu Butaliyani ukomoka mu Bufaransa, yaje gufatanwa na Celia Kay muri hoteli muri 2014 ndetse yemera n’icyaha asaba imbabazi.

Mesut Ozil

Muri 2013 uyu mudage yakundanye n’umuhanzikazi Mandy Capristo ariko baje gutandukana muri 2014 amushinja kumuca inyuma ariko muri 2015 baje gusubirana ariko bongera gutandukana muri 2017 nabwo amushinja kumuca inyuma, nibwo yahise ajya mu rukundo n’umunyaturikiya, Amine Gülşe baje gushakana muri 2019 ubu bafitanye umwana.

Patrice Evra

Sandra umugore w’umukinnyi wakiniye amakipe nka Manchester United, Patrice Evra yababajwe cyane n’uko uyu mugabo yamuciye inyuma n’umunyamideli, Margaux Alexandra.

Thierry Henry

Muri 2003 Thierry Henry ufatwa nk’umunyabigwi wa Arsenal yashakanye na Nicole Merry ariko nyuma gato yo kwerekeza muri FC Barcelona muri 2007 yaje gutandukana n’uyu mugore, ni nyuma yo kumushinja kumuca inyuma na Sadie Hewlett. Byatumye uyu mugabo atanga miliyoni 10 z’amadorali zo gutandukana na we.

Wayne Rooney

Uyu ni umwongereza wamenyekanye mu ikipe ya Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, yagiye aca kenshi umugore we bashakanye muri 2008.

Uyu mukinnyi aheruka gushinjwa guca inyuma umugore we n’umunyamideli Tayler Ryan.

Ryan Giggs

Uyu mukinnyi wakiniye Manchester United, amaze imyaka 8 atavugana na nyina, ni nyuma y’uko amenye ko yaciye inyuma umuvandimwe we, Rhodri Giggs. Gusa umugore we Stacey Cooke ntiyamutaye.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top