Siporo

U Rwanda rwizeye umudali muri Shampiyona ya Afurika ya ’Rhythmic Gymnastics’ izabera i Kigali

U Rwanda rwizeye umudali muri Shampiyona ya Afurika ya ’Rhythmic Gymnastics’ izabera i Kigali

Imyiteguro igeze kure ku bakobwa bazahagararira u Rwanda muri Shampiyona y’Afurika ya ’Rhythmic Gymnastics’ aho biteguye guhagararira u Rwanda neza bakazabona umudali.

Rhythmic ni umwe mu mikino myinshi igize Gymnastic, ukaba ukinwa n’abakobwa gusa. Mu Rwanda hakaba hagiye kubera irushanwa rya wo rizatangira tariki ya 25 na 26 Mata 2024 muri Kigali Arena.

Iri rushanwa rizaba riba ku nshuro ya 18, ni ubwa mbere rigiye kubera muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Kapiteni Ntagisanimana Ruth, yavuze ko we na bagenzi be biteguye neza, batojwe neza bityo akaba aha icyizere Abanyarwanda ko bazegukana umudali.

Ati "Naha icyezere Abanyarwanda, turiteguye cyane kandi twiteguye kurwanira igihugu cyane, twiteguye guhangana, abatoza barimo kutwitaho ni yo mpamvu twizeye ko tuzahacana umucyo, umudali wa mbere uzataha mu Rwanda."

Umutoza Mariz Farid Shawky Andraws yavuze ko abakinnyi afite kubera inyota yo gushaka kumenya byinshi, bazamuye urwego ubu bakaba biteguye neza guhagararira u Rwanda bakaruhesha ishema.

Ati "Tumaze igihe twitegura irushanwa, turimo gukora cyane kandi abakobwa bagaragaza inyota yo kumenya byinshi, biteguye neza irushanwa kandi biteguye guhagararira neza u Rwanda bakaruhesha ishema."

Perezida w’Ishyirahamwe rya Gymnastic mu Rwanda (FERWAGY), Nzabanterura Eugene yavuze ko nubwo abakinnyi b’u Rwanda badafite uburambe muri uyu mukino, ariko bitewe n’umutoza bafite bagize icyizere ko bazitwara neza.

Ati "Icyizere muri twe cyarazamutse bitewe n’umutoza dufite kuri ubu, nyuma yo gufata ikipe hari impinduka zabaye, abakinnyi bazamuye urwego cyane ubu bariteguye."

Iyi mikino igiye kubera mu Rwanda ikaba izatanga itike y’Imikino Olempike izabera Paris mu Bufaransa guhera tariki ya 26 Nyakanga 2024.

Iyi shampiyona ikaba izahuriza hamwe ibihugu bigera kuri 14 birimo; u Rwanda ruzakira, Misiri, Angola, Tunisia, Algerie, Togo, Côte d’Ivoire, Congo Brazzaville, Namibia, Afurika y’Epfo, Ibirwa bya Maurice ndetse na Cap-Vert.

Abakinnyi bazakina iyi mikino bagera kuri 109 ni mu gihe delegasiyo yose y’abantu izaba ari abantu 154.

Ishyirahamwe ry’Umukino wa “Gymnastic” ubumbatiye myinshi , mu Rwanda ryashinzwe mu 2015, riza kwemerwa ku rwego mpuzamahanga mu 2021.

Perezida wa FERWAGY Eugene yavuze ko bafitiye icyizere abakinnyi bazahagararira u Rwanda
Umutoza yavuze ko abakinnyi biteguye guhagararira neza u Rwanda
Kapiteni Ruth yavuze ko batahana umudali
Umunyamakuru Jado Max ushinzwe itangamakuru n'itumanaho muri iri rushanwa
Baganiriye n'Itangazamakuru bagaragaza aho imyiteguro igeze
Abatoza na kapiteni
Kapiteni Ruth yerekanye bimwe mu byo bazakora
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Nshimirimana
    Ku wa 21-04-2024

    Nkaba nsanzwe mba muburundi ndateye intege abo bakobwa bagiye kurushwanwa incuro yambere muri champions ndababwiye ati courage muze mutere iteka igihugu cabibarutse

To Top