Siporo

Abacamanza bo ku munsi wa 27 wa shampiyona y’u Rwanda, 5 ntibemerewe gukina

Abacamanza bo ku munsi wa 27 wa shampiyona y’u Rwanda, 5 ntibemerewe gukina

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2023-24 irakomeza hakinwa umunsi wa 27 aho uyu munsi hari umukino umwe wo Gasogi United yakiramo Sunrise FC.

Indi mikino ikaba izakomeza ku munsi w’ejo ku wa Gatandatatu ndetse no ku Cyumweru.

Umukino wa Gasogi United na Sunrise FC uri bubere kuri Kigali Pele Stadium wahawe Ruzindana Nsoro, Intwali Alain Vicky araba ari umusifuzi wa mbere w’igitambaro, Umutesi Alice ari uwa kabiri w’igitambaro ni mu gihe Nizeyimana Is’haq ari umusifuzi wa kane.

Shampiyona izakomeza ejo ku wa Gatandatu, Marines FC yakiriye Police FC. Uyu mukino wahawe Dushimimana Eric, Mugabo Eric azaba ari umusifuzi wa mbere w’igitambaro, Ruhumuriza Justin ari uwa kabiri w’igitambaro ni mu gihe Akingeneye Hicham ari umusifuzi wa kane.

Umukino wa APR FC na Kiyovu Sports kuri Kigali Pele Stadium wahawe Ngabonziza Jean Paul, Karangwa Justin azaba ari umusifuzi wa mbere w’igitambaro, Maniragaba Valery ari uwa kabiri w’igitambaro ni mu gihe Irafasha Emmanuel ari umusifuzi wa kane.

Ejo kandi i Huye, Etoile del’Est izaba yasuye Amagaju mu mukino uzasifurwa na Nsabimana Celestin, Safari Hamiss azaba ari umusifuzi wa mbere w’igitambaro, Ndayishimiye Bienvenue ari uwa kabiri w’igitambaro ni mu gihe Bigabo Frank ari umusifuzi wa kane.

Hari kandi umukino wo Rayon Sports izasuramo Bugesera FC mu Bugesera, uyu mukino wahawe Rulisa Patience, Ndayisaba Said azaba ari umusifuzi wa mbere w’igitambaro, Nsabimana Evariste Thierry ari uwa kabiri w’igitambaro ni mu gihe Mulindangabo Moise ari umusifuzi wa kane.

Ku munsi wo ku Cyumweru tariki ya 21 Mata, Etincelles FC izakira Muhazi United mu mukino uzasifurwa na Twagirumukiza Abdoul Karim, Mutuyimana Dieudonne azaba ari umusifuzi wa mbere w’igitambaro, Murangwa Sandrine ari uwa kabiri w’igitambaro ni mu gihe Ugirashebuja Ibrahim ari umusifuzi wa kane.

Kuri Kigali Pele Stadium, Gorilla FC izakira Musanze FC. Ni umukino uzasifurwa na Ishimwe Jean Claude Cucuri, Ishimwe Didier azaba ari umusifuzi wa mbere w’igitambaro, Jabo Aristote ari uwa kabiri w’igitambaro ni mu gihe Ngaboyisonga Patrick ari umusifuzi wa kane.

Umukino wa nyuma w’umunsi wa 27, Mukura VS izakira AS Kigali mu mukino uzasifurwa na Nshimyumuremyi Remy Victor, Bwiriza Nonati azaba ari umusifuzi wa mbere w’igitambaro, Mbonigena Seraphin ari uwa kabiri w’igitambaro ni mu gihe Umutoni Aline ari umusifuzi wa kane.

Abakinnyi 5 ni bo batemerewe gukina umunsi wa 27, Nkundimana Fabio wa Marines FC, Mucyo Emmanuel na Mukoghotya Robert ba Sunrise FC, Muderi Akbar wa Gasogi United na Rucogoza Elias wa AS Kigali.

Imikino myinshi y'amakipe arwana no kutamanuka yahawe abasifuzi mpuzamahanga
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top