Siporo

Amagambo Rutanga Eric yabwiye umukinnyi wa Gasogi United warize agahogora

Amagambo Rutanga Eric yabwiye umukinnyi wa Gasogi United warize agahogora

Mu rwego rwo kwihanganisha Rugangazi Prosper wa Gasogi United warize agahogora kubera gusezererwa mu gikombe cy’Amahoro, Rutanga Eric yamubwiye ko bibaho kandi akiri muto azasezererwa inshuro nyinshi kandi na we azasezera inshuro nyinshi.

Hari nyuma y’uko Police FC isezereye Gasogi United mu gikombe cy’Amahoro kuri penaliti 4-3, amakipe yombi yari yanganyije 0-0.

Ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 23 Mata 2024, Gasogi United yari yakinnye na Police FC umukino wo kwishyura wa ½ cy’igikombe cy’Amahoro.

Iyi kipe yari ifite icyizere cyo gusezerera Police FC kuko umukino ubanza yari yayitsinze 1-0. Gusa siko byagenze Police FC yayitsinze 1-0 biba 1-1 bahita bitabaza penaliti. Police FC yahise iyisezerera kuri penaliti 4-3.

Nyuma y’uyu mukino, umukinnyi wa Gasogi United, Rugangazi Prosper wateye penaliti 5 akanayinjiza, kwihangana byaramunaniye maze ararira, arahogora.

Myugariro wa Police FC, Rutanga Eric yagaragaye arimo amuhoza, arimo yihanganisha Rugangazi Prosper wabonaga kubyakira byamunaniye.

Rutanga yabwiye ISIMBI ko yarimo amukomeza, amubwira ko no mu gikombe cy’Isi amakipe asezererwa kandi ko akiri muto azahura na byo inshuro nyinshi.

Ati “Narimo mwihanganisha, mubwira ko nta birenze no mu gikombe cy’isi amakipe asezererwa. Namubwiye ngo uracyari muto ufite imyaka myinshi yo gukina bizakubaho ari byinshi na we uzakuramo nyinshi.”

Gusezererwa kwa Gasogi United, byakoze kuri benshi uretse Rugangazi, na Kabera Fils Fidele usanzwe uri Team Manager na we kwihangana byanze ava mu kibuga amarira menshi cyane.

Rutanga Eric yarimo ahoza Rugangazi wananiwe kwakira gutsindwa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top