Siporo

Amakipe yo mu cyiro cya mbere mu Rwanda agiye guhabwa amafaranga

Amakipe yo mu cyiro cya mbere mu Rwanda agiye guhabwa amafaranga

Akanama k’Ubutegetsi ka Shampiyona y’u Rwanda “Rwanda Premier League Board”, kamenyesheje amakipe yo mu cyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru ko buri kipe igiye guhabwa miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda mu rwego rwo kuyafasha gusoza shampiyona neza.

Ni nyuma y’uko hari amwe mu makipe yari yamenyesheje aka kanama ko agowe no kuzasoza shampiyona bitewe n’ikibazo cy’amikoro.

Tariki ya 24 Mata 2024, Akanama k’Ubutegetsi ka Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda kakoze inama idasanzwe yiga kuri iki kibazo, kafashe umwanzuro ko hari inkunga amakipe azahabwa izabafasha mu mikino ya nyuma ya shampiyona ya 2023-24.

Ubu butumwa ISIMBI yabonye aka kanamo koherereje amakipe, buragira buti “Nyuma y’ubusabe bw’amakipe atandukanye agaragaza ubushobozi bucye mu kwitegura imikino ya nyuma ya shampiyona. Tunejejwe no kubamenyesha ko Rwanda Premier League yemeje inkunga ya miliyoni 2 (2,000,000 Frw) ku makipe yose y’icyiciro cya mbere mbere mu rwego rwo kubafasha gukomeza kwitegura neza isozwa ry’imikino yo kwishyura ya Shampiyona.”

Batanze ubu bufasha mu gihe buri kipe isigaje imikino 3 ngo isoze shampiyona uretse Kiyovu Sports na Mukura VS zisigaje ibiri kuko zo zakinnye umukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona ejo hashize. Biteganyijwe ko shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2023-24 uzasozwa tariki ya 12 Gicurasi 2024.

Amakipe yo mu cyiciro cya mbere agiye guhabwa amafaranga
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top