Siporo

Amavubi yaba yungutse umukinnyi mushya

Amavubi yaba yungutse umukinnyi mushya

Amakuru avuga ko umukinnyi wa Rhode Island FC mu cyiciro kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Jojea Kwizera yamaze kwemera gukinira u Rwanda.

Uyu mukinnyi akina mu kibuga hagati w’imyaka 25 yakiniye amakipe nka CF Montréal na Ogden City zo muri Amerika.

Amakuru avuga ko uyu mukinnyi winjiye muri Rhode Island FC muri 2024 yamaze kumvikana n’u Rwanda kuzakinira Amavubi ndetse mu mikino itaha ashobora kuzitabazwa.

Jojea Kwizera yavukiye Bukavu muri DR Congo, akaba avuka kuri se w’umunyarwanda (yitabye Imana) nyina akaba ari we ukomoka muri DR Congo.

Mu gihe umutoza yabona ko ashoboye akamuhamagara, yiteguye kuba yaza agatanga umutahe we mu ikipe y’igihugu Amavubi.

U Rwanda rurimo kugenda rushaka amasura mashya yaza gutanga umutahe mu Mavubi hakaba harimo kurebwaho cyane abafite inkomoko mu Rwanda.

Jojea Kwizera yemeye gukinira Amavubi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • -xxxx-
    Ku wa 18-04-2024

    Kwizera. Naze nkabanyarwanda turamukeneye

  • -xxxx-
    Ku wa 18-04-2024

    Kwizera. Naze nkabanyarwanda turamukeneye

  • Kwihangana theoneste
    Ku wa 18-04-2024

    Mutubwire nabandi bandi bakina hanze babanyarwanda

  • Richard
    Ku wa 17-04-2024

    Niby kbx baze batange umutah murwatubyay

  • Richard
    Ku wa 17-04-2024

    Niby kbx baze batange umutah murwatubyay

IZASOMWE CYANE

To Top