Siporo

Amavubi yadwingiye Madagascar imbere y’abafana ba yo (AMAFOTO)

Amavubi yadwingiye Madagascar imbere y’abafana ba yo (AMAFOTO)

Amavubi yasoje imikino ya gicuti atsinda Madagascar ibitego 2-0, ni ibitego bya Mugisha Gilbert na Bizimana Djihad.

Wari umukino wa kabiri wa gicuti ku Rwanda, ni nyuma y’uko ku wa Gatanu w’icyumweru gishize rwari rwanganyije ubusa ku busa na Botswana, umukino na wo wabereye muri Madagascar.

Uyu munsi Amavubi y’u Rwanda yakinaga na Madagascar mbere y’uko agaruka mu Rwanda.

Ni umukino umutoza Frank Spittler yari yahisemo kubanza mu izamu Maxime Wenssens wa Union Saint-Gilloise mu Bubiligi wakinaga umukino wa mbere mu Mavubi.

Hakiri kare ku munota wa, Ange Mutsinzi yatakaje umupira ufatwa na rutahizamu wa Madagascar ariko ateye mu izamu, umunyezamu Wenssens awukuramo.

Ku munota wa 25 Nshuti Innocent yahushije igitego cyabazwe ku mupira wari uvuye kuri kufura yari itewe na Sahabo, Rubanguka agahindura imbere y’izamu ariko Nshuti akananirwa kuwushyira mu rushundura.

Mugisha Gilbert yaje gutsindira u Rwanda igitego cya mbere ku munota wa 27 ku mupira mwiza yari ahawe na Muhire Kevin. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.

Iminota 10 y’igice cya kabiri wabonaga amakipe yombi agifite inyota y’igitego ariko umukino wakinirwaga mu kibuga hagati nta mahirwe yaremwe.

Amavubi yakoze impinduka za mbere ku munota wa 58 aho Nshuti Innocent yahaga umwanya Biramahire Abeddy ni nako ku munota wa 62 Mugisha Gilbert yahaye umwanya Gitego Arthur.

Madagascar yashyize igitutu ku basore b’u Rwanda ariko umunyezamu Maxime Wenssens n’ubwugarizi bw’u Rwanda babyitwaramo neza.

Ku munota wa 86, Muhadjiri Hakizimana yinjiye mu kibuga asimbura Sahabo Hakim.

Izi mpinduka zafashije u Rwanda kuko byaje gutuma Amavubi yongera imbaraga mu busatirizi maze ku munota wa 90 Djihad Bizimana atsinda igitego cya kabiri ku ishoti rikomeye rya Djihad ku mupira yari ahawe Biramahire Abeddy. Umukino warangiye ari 2-0.

Bizimana Djihad wagize umukino mwiza yatsinze igitego cy'agashinguracumu
Manzi Thierry yari ahagaze neza mu bwugarizi
Mangwende yagize igice cya kabiri cyiza
Umukino we wa mbere Maxime Wenssens yahesheje Amavubi intsinzi kandi ntiyinjizwa igitego
Bizimana Djihad wagize umukino mwiza yatsinze igitego cy'agashinguracumu
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top