Siporo

APR FC yaba ihanze amaso kuri ba rutahizamu bakomoka muri Zambia

APR FC yaba ihanze amaso kuri ba rutahizamu bakomoka muri Zambia

Biravugwa ko kuri ubu ikipe ya APR FC ihanze amaso abakinnyi babiri bakomoka muri Zambia, Abraham Siankombo na Ricky Banda.

Ni mu rwego rwo gukomeza kongera amaraso mashya muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu izahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League.

Umunyamakuru w’inararibonye muri ruhago Nyafurika Micky Jr ukomoka muri Ghana, akaba azwiho cyane kumenya amakuru menshi y’abakinnyi bahinduranya amakipe (transfers), ni we watangaje aya makuru.

Avuga ko bisa n’ibyarangiye, uyu mwaka w’imikino nurangira APR FC izasinyisha umukinnyi ukina nka rutahizamu muri Zesco United w’imyaka 26, Abraham Siankombo. Uyu mukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Zambia nta gihundutse akaba azaza muri APR FC.

Iyi kipe kandi ngo ku rutonde rwa yo hariho na rutahizamu wa Red Arrows ukinira Zambia y’abatarengeje imyaka 23, Ricky Banda.

Ubwo APR FC yegukanaga igikombe cya shampiyona ya 2023-24, Chairman wa yo, Col Richard Karasira yeruye ko APR FC yageze ku isoko ndetse ko hari na bamwe ibiganiro bigeze kure, yizeza abakunzi ba yo ko bagiye kubaka ikipe ikomeye.

Abraham Siankombo bivugwa ko yamaze kumvikana na APR FC
Ricky Banda na we APR FC ngo iramwifuza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top