Siporo

APR FC yasitajwe n’abayikoreye (AMAFOTO)

APR FC yasitajwe n’abayikoreye (AMAFOTO)

Ibitego 2 bya AS Kigali byatsinzwe na Ishimwe Fiston na Benedata Janvier bahoze bakinira APR FC, byatumye umukino wahuzaga aya makipe urangira ari 2-2 maze ikipe y’Ingabo z’Igihugu ntiyayitwariraho igikombe.

APR FC yatsinze AS Kigali 2-1 maze ihita yegukana igikombe cya shampiyona ya 2023-24, ihita ishyiraho agahigo ko kuba igikombe cya 5 kikurikiranya cya shampiyona yegukanye.

Wari umukino w’ikirarane cy’umunsi wa 26 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2023-24 aho AS Kigali yari yakiriye APR FC kuri Kigali Pelé Stadium.

APR FC yasabwaga gutsinda kugira ngo ihite yegukana shampiyona kuko yari guhita igira amanota 62 kandi Rayon Sports iyikurikiye ifite 48 mu gihe hasigaye imikino 4, bivuze ko inayitsinze yose yagira 60.

Ni umukino watangiwe n’umunota wo kwibuka umunya-Tunisia, Dr Adel Zrane wahoze ari umutoza ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi ba APR FC witabye Imana tariki ya 2 Mata 2024 bituma uyu mukino utabera igihe.

AS Kigali ni yo wabonaga iri mu mukino cyane ko ari yo wabonaga irema amahirwe menshi ndetse iza kubona igitego hakiri kare ku munota wa 13 gitsinzwe na Ishimwe Fiston.

Ntabwo ibi byishimo byamaze kabiri kuko ku munota wa 16 Kwitonda Alain Bacca yishyuriye APR FC.

Nta yandi mahirwe afatika APR FC yabonye muri iki gice cya mbere ni mu gihe AS Kigali abakinnyi nka Ebene na Tchabalala bagerageje ariko umunyezamu Pavelh Ndzila ababera ibamba. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-1.

Mu gice cya APR FC wabonaga ishaka igitego cya kabiri, Taddeo Lwanga na Victor Mbaoma babanje kugerageza biranga.

APR FC yaje kubona igitego cya kabiri ku munota wa 61 cyatsinzwe na Victor Mbaoma ku mupira mwiza yari ahawe na Ruboneka Bosco.

Ku munota wa 82, Rucogoza Eliasa yahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo ku ikosa yakoreye Ruboneka Bosco ni mu gihe indi yayihawe ku ikosa yakoreye Victor Mbaoma. Yahise ahabwa ikarita itukura.

Ku munota wa 90, Benedata Janvier yatsindiye AS Kigali igitego cya kabiri maze umukino urangira ari 2-2. APR FC yakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 60, Rayon Sports ya kabiri ifite 48.

Babanje gufata umunota wo kwibuka Dr Adel Zrane
Umukino warangiye ari 2-2
Ishimwe Fiston wakiniraga APR FC umwaka ushize ni we wayitsinze igitego cya mbere
Benedata Janvier (28) yatsinze igitego cya kabiri cya AS Kigali na we yahoze muri APR FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top