Siporo

Arsenal yarijije abafana ba yo, Real Madrid isezerera Manchester City (AMAFOTO)

Arsenal yarijije abafana ba yo,  Real Madrid isezerera Manchester City (AMAFOTO)

Ijoro ryo ku wa 17 Mata 2024 ntabwo ryahiriye amakipe yo Bwongereza yari asigaye muri UEFA Champions League, aho Manchester City na Arsenal zasezerewe zitageze muri 1/2.

Arsenal nyuma yo kunganya na Bayern Munich mu mukino ubanza wa 1/2 wabereye mu Bwongereza 2-2, yari yagiye gukina umukino wo Kwishyura mu Budage.

Arsenal nubwo yari yasuye, yatangiye umukino neza irusha Bayern Munich aho mu minota 15, yari iyoboye umukino kuri 69%, Bayern Munich ifite 31%, gusa nta mahirwe afatika yaremye.

Ku munota wa 25, Bayern yari yamaze kwinjira mu mukino neza ari yo iyoboye na 51% kuri 49%ya Arsenal ari nabwo Jamal Musiala yagerageje ishoti inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umunyezamu arawufata.

Ku munota wa 29, Martin Oedegaard yagerageje ishoti rikomeye ariko umunyezamu wa Bayern Munich, Nuer awukuramo, ni nako ku munota wa 31 yaremye uburyo bw’igitego ariko Gabriel Martinelli ateye umunyezamu yongera kuwukuramo.

Ku munota wa 40, Declan Rice yahinduye umupira mwiza imbere ariko Kai Havertz ashyizeho umutwe, umunyezamu Manuel Neuer awukuramo. Amakipe yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.

Bayern yagarutse mu gice cya kabiri ishaka igitego ku kabi n’akeza, ku munota wa 47, Leon Goretzka yateye umutwe ukubita umutambiko w’izamu.

Nyuma kugerageza uburyo butandukanye, Bayern Munich yabonye igitego ku munota wa 63 cyatsinzwe na Joshua Kimmich wari wagoye Arsenal, ni ku mupira wari uhinduwe na Raphael Guerreiro.

Arsenal yagerageje kwishyura iki gitego, irema uburyo butandukanye ariko biranga umukino urangira ari 1-0, Arsenal isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 3-2.

Bayern Munich yageze muri 1/2 cya Champions League

Undi mukino wabaye wa 1/2, wahuzaga Manchester City yari yakiriye Real Madrid, umukino ubanza bari banganyije 3-3.

Wabonaga Real Madrid ishaka igitego hakiri kare, igerageza amashoti, ku munota wa 11 Eduardo Camavinga yagerageje ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umunyezamu arawufata.

Iri ryakurikiwe n’ishoti ryo ku munota 12 rya Rodrygo yateye ariko umunyezamu awukuramo gusa ntiyawufata neza maze Rodrygo ahita awushyira mu rushundura. Ni ku mupira wari uhinduwe na Vinicius Jr.

Bernardo Silva ku munota wa 16, yahinduye umupira imbere y’izamu ariko Haaland ashyizeho umutwe unyura hejuru y’izamu.

Nyuma yo gukinana neza, Akanji yacomekeye umupira mwiza Kevin De Bruyne ku munota wa 19 ariko ateye mu izamu umunyezamu awukuramo, abakinnyi ba Real bananiwe kuwukuramo usanga Haaland washyizeho umutwe ariko ugakubita igiti cy’izamu.

Muri iyi minota wabonaga Real Madrid yugarijwe cyane ariko ubwugarizi bwa yo n’umunyezamu Andriy Lunin babasha kubyitwaramo neza bahagarika amashoti y’abarimo Jack Grealish, Haaland ndetse na Kevin De Bruyne.

Real Madrid uretse igitego yatsinze nta yandi mahirwe akomeye yabonye mu gice cya mbere. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.

Kimwe n’igice cya mbere, Manchester City yashyize igitutu gikomeye kuri Real Madrid ishaka igitego cyo kwishyura, abarimo Grealish na Phil Foden bagerageza amashoti ariko umunyezamu Lunin ababera ibamba.

Byaje gusaba iminota 75 ubwo Jérémy Doku wari winjiye ku munota wa 72 asimbura Jack Grealish yahinduraga umupira imbere y’izamu maze Antonio Rüdger yakuraho ntuveho neza maze Kevin De Bruyne wari wakurikiye ahita awushyira mu rushundura biba bibaye 1-1. Umukino warangiye ari 1-1.

Byari bivuze ko mu mikino yombi ari 4-4, hahise hitabazwa iminota 30 y’inyongera itagize impinduka itanga, amakipe ahita yitabaza penaliti, Real Madrid ikomeza kuri penaliti 4-3.

Ku ruhande rwa Manchester City, Bernardo Silva na Matteo Kovačić nazihushije. Julián Àlvalez, Phil Foden n’umunyezamu Ederso barazinjiza.

Real Madrid; Luka Modric yayihushije, Jude Bellingham, Lucas Vásquez, Nacho Hernández na Antonio Rüdger barazinjiza.

Muri 1/2, Real Madrid izahura na Bayern Munich ni mu gihe Dortmund izahura na Paris Saint-Germain.

Umunyezamu Lunin yatabaye Real Madrid cyane
Rodrygo yashimira igitego yatsinze Manchester City
Byari ibyishimo kuri Real Madrid
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Billy ininahazwe
    Ku wa 18-04-2024

    Nukuri kubwanje Real Madrid ni equipe yamahirwe yakoze ibitangaza

IZASOMWE CYANE

To Top