Siporo

Bimwe mu bihembo by’ukwezi byatashye muri Rayon Sports na APR FC

Bimwe mu bihembo by’ukwezi byatashye muri Rayon Sports na APR FC

Ibihembo ngaruka kwezi bihabwa abakinnyi n’abatoza bitwaye neza, byegukanywe n’abarimo Tuyisenge Arsene wa Rayon Sports ndetse na Pavelh Ndzila wa APR FC.

Ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 17 Gicurasi ni bwo ibi bihembo bitangwa ku bufatanye na shampiyona y’u Rwanda na Gorilla Games byatangwaga hahembwa abitwaye neza muri Werurwe na Mata 2024.

Nk’ibisanzwe hahembwe ibyiciro 4, Umunyezamu wakuyemo umupira ukomeye, umutoza w’ukwezi, umukinnyi w’ukwezi ndetse n’igitego cy’ukwezi.

Igihembo cy’igitego cy’ukwezi cyaje kwegukanwa na Tuyisenge Arsene wa Rayon Sports icyo yatsinze Etoile del’Est, cyahigitse icya Muhoza Daniel wa Etoile del’Est yatsinze Marines, icy’umunyezamu Nicholas Sebwato yatsinze Kiyovu Sports.

’Save’ nziza y’ukwezi ikaba yabaye iyo Pavelh Ndzila wa APR FC yakoze kuri Rayon Sports. Yahigitse iya Niyongira Patience wa Bugesera FC kuri Rayon Sports n’iya Muhawenayo Gad kuri Kiyovu Sports.

Umutoza w’ukwezi akaba yabaye Imama Imapakabo wa Etoile del’Est aho yahigitse Guy Bukasa wa AS Kigali, Julien Mette wa Rayon Sports na Thierry Froger wa APR FC.

Igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi cyaje kwegukanwa na Gedeon Bendeka wa Etincelles FC. Yagitwaye Tuyisenge Arsene wa Rayon Sports, Gabriel Godspower wa Etoile del’Est na Hakim Hamiss wa Gasogi United.

Pavelh Ndzila ni we wahembwe nk'uwakoze Save y'ukwezi
Umutoza w'ukwezi yabaye uwa Etoile del'Est
Igitego cy'ukwezi cyabaye icya Tuyisenge Arsene
Umukinnyi w'ukwezi Gedeon Bendeka wa Etincelles FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top