Siporo

Byasabye iminota y’inyongera! APR BBC yatangiye BAL yisasira US Monastir

Byasabye iminota y’inyongera! APR BBC yatangiye BAL yisasira US Monastir

Bigoranye, APR BBC yatangiye ijonjora rya BAL itsinda US Monastir yo muri Tunisia amanota 89-84.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Gicurasi 2024 ni bwo hatangiye imikino y’ijonjora rya BAL mu itsinda rya Sahara (Sahara Conference), bahatanira itike y’imikino ya nyuma ya BAL izabera i Kigali muri Kigali Arena mu mpera z’uku kwezi.

Iri tsinda ririmo gukinira muri Senegal muri Dakar Arena, APR BBC yakinaga na Monastir mu mukino utari woroshye.

Abakinnyi barimo Axel Mpoyo, Adonis bagize agace ka mbere keza batumye APR BBC ikarangiza inganya na Monastir amanota 20-20.

APR BBC yagize ingangiriro nziza z’agace ka kabiri, aho yagendaga imbere ya US Monastir, gusa iyi kipe yo muri Tunisia yaje kujya imbere ya APR ubwo hari hasigaye iminota 5. Amakipe yagiye kuruhuka Monastir ifite 40-39 ya APR BBC.

Abasore ba APR BBC ntabwo bahiriwe n’agace ka gatatu kuko wabonaga ubwugarizi bwa yo budakora neza, batsindwa amanota 3 inshuro nyinshi ni mu gihe bo abarimo Adonis Filer yari yabangiye. Agace ka gatatu karangiye US Monastir ikiyoboye n’amanota 55-52.

Abasore ba APR BBC bagarutse mu gace ka nyuma ari ugupfa no gukira. Bageze aho bafata US Monastir ariko iza kongera kubasiga kugeza ubwo hari hasigaye amasegonda 4 ari 78-75.

Aha ni ho Umunyamerika, Noel Obadiah yarokoye APR BBC ubwo yahitaga atsinda amanota 3 maze iminota isanzwe y’umukino irangira ari 78-78. Hitabajwe iminota y’inyongera maze APR BBC icyura umukino ku manota 89-84.

APR BBC izasubira mu kibuga ku Cyumweru, tariki ya 5 Gicurasi saa Kumi n’Igice, ihura na Rivers Hoopers yo muri Nigeria.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top