Siporo

Gutsinda ni ibintu byanjye, si cyo gitego cya mbere ntsinze - Umunyezamu wa Mukura VS

Gutsinda ni ibintu byanjye, si cyo gitego cya mbere ntsinze - Umunyezamu wa Mukura VS

Umunyezamu wa Mukura VS, Nicholas Sebwato yavuze ko gutsinda Kiyovu Sports bitamugwiririye kuko ari ibintu bye, kandi ibyo yakoze asanzwe abikora mu myitozo.

Ni igitego yaraye atsinze Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa 28, Mukura VS ye yanganyijemo na Kiyovu Sports 1-1.

Iki gitego yagitsinze ku munota wa 4 w’inyongera (90+4’) yishyura icyo yari yatsinzwe na Kilongozi. Yagitsinze n’umutwe ku mupira wari uvuye kuri koruneri yatewe na Muvandimwe Jean Marie Vianney.

Nyuma yo gutsinda iki gitego, Nicholas Sebwato yavuze ko atari ibintu bishya kuri we kuko no muri Uganda yari asanzwe abitsinda.

Ati "Gutsinda ni ibintu byanjye, ntabwo ari cyo gitego cyanjye cya mbere kuko n’iwacu muri Uganda naratsindaga. Mu myitozo ndatsinda ni na yo mpamvu na kufura nazaga kuzitera. Mba mfite icyizere cy’umutoza."

Nicholas Sebwato yageze muri Mukura VS muri 2021 ayisinyira amasezerano y’imyaka 2 yarangiye umwaka ushize aho yongereye andi y’imyaka 2.

Sebwato yavuze ko gutsinda ari ibintu bye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top