Siporo

Haravugwa umweyo muri APR FC

Haravugwa umweyo muri APR FC

Biravugwa ko ubwo umwaka w’imikino wa 2023-24 uzaba urangiye mu ikipe ya APR FC izarekura umubare munini w’abakinnyi bitewe n’umusaruro utari mwiza batanze.

Nubwo iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu imeze nk’iyamaze kwegukana igikombe cya shampiyona, ariko muri rusange ntabwo umwaka wa yo w’imikino wagenze neza kuko mu bikombe yahataniye bigera muri 5 isigaye kuri kimwe gusa.

Iyi kipe yari yagarutse kuri gahunda yo gukinisha abanyamahanga, ku ikubitiro yatangiye itakaza igikombe cya ’Super Cup’ itsinzwe na Rayon Sports 3-0, yasezerewe muri CAF Champions League itarenze umutaru, isezererwa muri Mapinduzi Cup ndetse inatsindwa na Police FC ku mukino wa nyuma wa Heroes Cup na Police FC.

Amakuru avuga ko iyi kipe ubwo umwaka w’imikino uzaba urangiye izakora impinduka aho izahera ku mutoza Thierry Froger n’umwungiriza we Khouda Karim bazaba basoje amasezerano, nta mahirwe bafite yo kongererwa amasezerano.

Imitoreze y’aba bagabo ntabwo ivigwaho rumwe, imikinishirize y’abakinnyi bafite nabyo bikaba biteza impaka aho hari n’abavuga ko bamwe mu bakinnyi urwego rwa bo rwamanutse.

Uretse abatoza n’abakinnyi bazarekurwa ari benshi bahereye ku banyamahanga bamwe na bamwe. Uri ku mwanya wa mbere ni umunya-Cameroun wasinye muri Mutarama 2024 akaba yarabuze umwanya wo gukina, Sanda Soulei akaba agomba kwerekwa umuryango.

Undi ni Umurundi Ndikumana Danny wayijemo mbere y’uko uyu mwaka w’imikino wa 2023-24 utangira. Uyu mukinnyi utarabonye umwanya wo gukina uhagije bivugwa ko APR FC izamutiza muri Marines FC akaba azajyana n’abandi bakinnyi b’abanyarwanda bagera muri 5.

Undi mukinnyi ushobora gusohoka muri APR FC ni umurundi ukina mu kibuga hagati, Nshimirimana Ismail Pitchou, amakuru avuga ko yifuza kuba yatandukana na APR FC ko afite andi makipe hanze y’u Rwanda amwifuza.

Biravugwa ko APR FC izarekura abakinnyi benshi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Jeanclaude
    Ku wa 20-04-2024

    Birakwiyeko gikundiro yaganiriza Muhire ceve ntabacike murakoze turabakunda.

IZASOMWE CYANE

To Top