Siporo

Haringingo wifuza gukorera amateka kuri Rayon Sports, azitiwe n’imbogamizi imwe

Haringingo wifuza gukorera amateka kuri Rayon Sports, azitiwe n’imbogamizi imwe

Umutoza wa Bugesera FC wifuza gusezerera Rayon Sports mu gikombe cy’Amahoro aheruka kuyihesha, Haringingo Francis avuga ko ikimuraje ishinga cyane ari ukugumisha ikipe ye mu cyiciro cya mbere.

Bugesera FC yageze muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro, gusa na none iyi kipe iri mu murongo utukura aho Haringingo Francis arebye nabi yamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Uyu mutoza ufite igikombe cy’Amahoro giheruka yatwaye muri 2023, yifuza kukiyambura akayisezerera dore ko mu mukino ubanza waraye ubaye yayitsinze 1-0, hasigaye umukino wo kwishyura uzaba ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha.

Avuga ko atifuza gusezerera Rayon Sports ngo bigarukire aho gusa, ashaka kugera ku mukino wa nyuma akanisubiza iki gikombe, gusa ubu ngo ahangayikishijwe no kuguma mu cyiciro cya mbere.

Ati "Icya mbere cyo igikombe ndagishaka cyane ariko bitewe n’ibihe turimo intego ya mbere ni ukuguma mu cya mbere. Iya kabiri ni yo yo gutwara igikombe cy’Amahoro. Turagerageza gukora cyane ngo byose tubigereho."

Mu gihe habura imikino 4 gusa ngo shampiyona irangire, Bugesera FC iri ku mwanya 15 ubanziriza uwa nyuma n’amanota 25, irarushwa na Sunrise Fc inota 1. irayisaba imbaraga zidasanzwe ngo igume mu cyiciro cya mbere.

Haringingo Francis yifuza kwisubiza igikombe cy'Amahoro ariko ngo na none icy'ingenzi ni ukugumisha ikipe mu cyiciro cya mbere
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top