Siporo

Ibyamamare 7 byishyurwa menshi mu kwamamaza kuri Instagram (AMAFOTO)

Ibyamamare 7 byishyurwa menshi mu kwamamaza kuri Instagram (AMAFOTO)

Uko Isi igenda itera imbera ni nako ubuzima na bwo bugenda bwimukira ku mbuga nkoranyambaga, biragoye ko hari ikintu washaka ngo ukibure wifashishije murandasi.

Ni nayo mpamvu abantu benshi muri iki gihe iyo bashaka ko ibintu bya bo bimenyekana bifashisha imbuga nkoranyambaga.

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyamare 7 ku Isi bica agatubutse kugira ngo bibe byakwamamariza umuntu ku rukuta rwa bo rwa Instagaram.

Urubuga rwa Influencer Marketing Hub rwagaragaje ko mu bushakashatsi rwakoze, bwagaragaje ko byibuze muri uru rutonde rw’ibyamamare 7 byishyurwa menshi kuri Instagram, ’Post’ imwe iri hagati ya miliyoni 2 z’amadorali na miliyoni 3 z’amadorali.

7. Kim Kardashian - Umuhanzikazi

Kim Kardashian ni umuhanzikazi w’Umunyamerika wanditse izina mu miziki, akaba na rwiyemezamirimo, ni we uru ku mwanya wa 7 kuri uru rutonde.

Uyu mugore w’imyaka 43 wahoze ari umugore wa Kanye West batandukanye muri 2022, ’post’ imwe yamamaza ku rukuta rwe rwa Instagram aca amadorali miliyoni 2.176 (2,808,384,768 Frw)

6. Ariana Grande Butera - Umuhanzikazi

Ariana Grande Butera ni umuhanzikazi w’umunyamerika uzwi mu njyana Pop, uretse ibi ni umukinnyi wa filime akaba n’umwanditsi w’indirimbo. ’Post’ imwe yamamaza kuri Instagram aca amadorali miliyoni 2.264 (2,921,959,152 Frw).

5. Dwayne Douglas Johnson - Umukinnyi wa filime

Dwayne Douglas John wamamaye muri sinema nka The Rock ni umwe mu byamamare byishyurwa amafaranga menshi kuri Instagram. Uyu mugabo usanzwe ari na rwiyemezamirimo, byibuze yishyurwa amadorali miliyoni 2.326 (3,001,977,468 Frw) kuri ’post’ imwe.

4. Kylie Jenner - Umunyamakuru

Umunyamakuru akaba na rwiyemezamirimo ukomoka muri America, Kylie Kristen Jenner, post imwe ku rukuta rwe rwa Instagram aca amadorali miliyoni 2.386 (3,079,414,548 Frw).

Selena Gomez - Umuhanzi

Selena Gomez ni umunyamerikazi w’umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo ndetse akaba n’umukinnyi wa filime w’imyaka 32. Ushaka ko akwamamariza ku rukuta rwe rwa Instagram, ugomba kuba witwaje amadorali miliyoni 2.558 (3,301,400,844 Frw).

2. Lionel Messi - Umukinnyi w’umupira w’amaguru

Lionel Messi ni umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Argentine wakiniye amakipe nka FC Barcelona yo muri Espagne, PSG yo mu Bufaransa ubu akinira Inter Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu rutahizamu ufatwa nk’umwe mu bakinnyi beza Isi yagize, uretse umushahara ahembwa, aninjiza agatubutse kuri Instagram iyo hari umuhaye ikiraka cyo kwamamaza. Post imwe yamamaza ku rukuta rwe rwa Instagram yishyura amadorali miliyoni 2.597 (3,351,734,946 Frw).

1. Cristiano Ronaldo - Umukinnyi w’umupira w’amaguru

Cristiano Ronaldo ukomoka muri Portugal ukinira ikipe ya Al Nassr muri Saudi Arabia ni muntu wishyurwa amafaranga menshi mu kwamamaza kuri Instagram, aho ’post’ imwe yamamaza ku rukuta rwe rwa Instagram uba ugomba kwishyura amadorali miliyoni 3.324 (4,173,858,612 Frw).

Uyu mukinnyi wakiniye amakipe nka Manchester United mu Bwongereza, Real Madrid muri Espagne na Juventus mu Butaliyani yagiye ashyiraho uduhigo akuraho utundi, akaba umwe mu bakinnyi beza ba ruhago Isi yagize. Kuba ari we wishyurwa menshi si impanuka kuko ni na we ku Isi ukurikirwa n’abantu benshi kur Instagram aho akurikirwa na miliyoni 628.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • gasinzira
    Ku wa 24-04-2024

    Cristiano Ronaldo akurikirwa na 628millions on Instagram not 268

  • Janvier Mukama
    Ku wa 24-04-2024

    Sorry mwibeshye ho Gato Cristiano Ronaldo akurikirwa na Million 628 not 268

To Top