Siporo

Imirambagirize ya Rayon Sports ku isoko ry’igura yatangiye kwibazwaho

Imirambagirize ya Rayon Sports ku isoko ry’igura yatangiye kwibazwaho

Umwaka w’imikino wa 2023-24 mu Rwanda urimo uragana ku musozo, amwe mu makipe y’inkwakuzi yamaze kugera ku isoko arambagiza abakinnyi azifashisha mu mwaka w’imikino utaha, Rayon Sports ikaba iri muri ayo makipe avugwa.

Nk’imwe mu makipe afite abakunzi benshi mu Rwanda, benshi baba bafite amatsiko yo kumenya uburyo iziyubakamo akaba ari na yo mpamvu buri ntambwe iteye usanga amakuru ahita amenyekana.

Ni ikipe ifite ihurizo ryo gusinyisha abakinnyi bagera kuri 15 (yongerera bamwe amasezerano igura n’abandi) kuko abageze kuri uwo mubare barimo gusoza amasezerano.

Mu minsi ishize ni bwo perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yagize ati "n’ubu tuzabagura kuko ni cyo gisubizo gihari, hari abo tuzongera amasezerano, hari abo tuzagura bashya kugira ngo tugire ikipe umwaka utaha izakina shampiyona, izakina igikombe cy’Amohoro ndetse n’amarushanwa Nyafurika nituramuka tugiyeyo.”

Amakuru ISIMBI ifite kandi yizewe ni uko iyi kipe hari abakinnyi yatangiye kurambigiza cyane cyane ab’imbere mu gihugu, gusa na none urebye amwe mu mazina irimo ishaka ntabwo yakabaye ari yo ikeneye nk’ikipe yiyubaka izahatanira igikombe cyangwa izakina Imikino Nyafurika mu gihe yatwara igikombe cy’Amahoro.

Umwe mu bakinnyi bavugwa muri iyi kipe ni rutahizamu ukomoka muri Nigeria ukinira Bugesera FC, Ani Elijah akaba ari we uyoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona aho afite 13. Mu gihe yamubona yaba ibonye umukinnyi mwiza.

Undi mukinnyi ni Niyonzima Olivier Seif ushobora kugaruka muri iyi kipe aherukamo muri 2019. Uyu mukinnyi usanzwe ari kapiteni wa Kiyovu Sports nubwo yahagaritswe kugeza shampiyona irangiye, ntawushidikanya ku bushobozi bwe ayijemo yafasha byinshi.

Gusa hari andi mazina abiri avugwa muri Rayon Sports ndetse binavugwa ko ibiganiro bigeze kure, byatuma umuntu yibaza ko ari bo yari ikeneye cyangwa niba ari ukugura amazina gusa bikazaba nka benshi mu bakinnyi baguzwe mu myaka yashize bakabahombera.

Abo ni Ishimwe Anicet na Mugunga Yves bahoze bakinira APR FC, si uko ari abaswa ahubwo igihe bamaze badakina wakibaza Rayon Sports izahita ibasaba umusaruro icyo ibizeyemo.

Mbere y’uko uyu mwaka w’imikino utangira, APR FC yatije Mugunga Yves muri Kiyovu Sports ariko bakaba barahise bashwana ubu nta kipe afite guhera mu mpera z’umwaka ushize.

Ishimwe Anicet na we yatandukanye na APR FC mbere y’uko uyu mwaka w’imikino utangira, yikojeje hanze agiye gukinayo ariko ntiyahatinze, guhera mu Gushyingo 2023 na we akaba ari mu Rwanda nta kipe ifite. Mu gihe yabasinyisha hakaba hari amahirwe menshi y’uko bazayihombera.

Muri Rayon Sports kandi haravugwamo myugariro wo ku ruhande rw’iburyo ukinira Marines FC, Byiringiro Gilbert ushobora kuza gufatanya na Serumogo Ali kuko Mucyo Junior Didier yanze kubongerera amasezerano.

Ishimwe Anicet amaze igihe kinini adakina
Mugunga Yves amaze igihe adakina
Seif na we arifuzwa na Rayon Sports
Ani Elijah aravugwa muri Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Ogg levis
    Ku wa 29-03-2024

    Eni elijah yaba arisaw 2 noneh pe !

  • Noel
    Ku wa 28-03-2024

    Ndayemera cyane rayon

  • Habineza aloys
    Ku wa 28-03-2024

    Tubakundira amakur meza mutugezaho

  • 0787962464
    Ku wa 28-03-2024

    Abanyamakuru barahinda iyo amakipe agiye kugura abakinyi umukinnyi yaza ugasanga ariforpe ntashoboye abanyamakuru bavugako ajekurimbura amakipe ntashobotse bisubireho

  • Habinshuti Protogene
    Ku wa 28-03-2024

    Iyo ndebye mbona abanyamakuru arimwe mutuma amakipe yacu agura nabi .bitewe nukuntu muba mwakabirije abakinnyi umukinnyi wese utsinze igitego rayon cg apr muhita mumugira umukinnyi ukomeye Kandi Wenda atariwe wanacyubatse namwe mwisubireho

IZASOMWE CYANE

To Top