Siporo

Jimmy Gatete yahishuye ikimubabaza cyane, anasaba itangazamakuru kutongera kukimubaza

Jimmy Gatete yahishuye ikimubabaza cyane, anasaba itangazamakuru kutongera kukimubaza

Jimmy Gatate yiyamye buri wese kutazongera kumubaza ibijyanye n’amarozi (feye) bivgwa ko yakoreshaga ndetse anabwira abanyamakuru ko uwo bazagirana ikiganiro wese, iki kibazo yakibagirwa kuko ari ibihuha.

Ni mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, aho yahishuye ko ababazwa cyane n’uko abantu batumva ko ibyo yakoze bwari ubumenyi n’ubushobozi yari afite ahubwo bakabitwerera imbaraga z’umwijima (feye) byavugwaga ko azikura i Burundi.

Yavuze ko atari abanyamakuru gusa babimubaza ahubwo hari n’abandi bantu babimubaza iyo bahuye na we.

Ati “Abantu benshi bakunze kubimbaza, uretse abanyamakuru, n’abantu duhura mu muhanda banzi mu bintu by’umupira barabimbaza. Ndagira ngo umunsi nzongera kuganira n’umunyamakuru, ntazongere kumbaza ibintu bya feye. Feye si yo yangize njyewe, feye ntayo nzi. Ibyo bintu by’amafuti sinshaka no kubyumva. Umuntu wese tuzakorana ikiganiro ntazabimbazeho.”

Yakomeje avuga ko ibyo yakoze byose byari imyitozo, ikinyabypfura ndetse hakazamo n’ikintu cy’amahirwe.

Ati “Njyewe, ibyo nakoze byose byari imyitozo, ikinyabupfura, kuruhuka, amahirwe. Ni amahirwe nagize, ari ibyo navuga ngo nari igitangaza cyane. Gusa ikintu kijya kintangaza ahubwo iyo nsubije amaso inyuma, abantu batangiye kuvuga ibintu bya feye ni imikino ikomeye bagiye babivugaho. Ni umukino wa Ghana, Nigeria, Cameroun…Iyo ukoze ibintu bidasanzwe abantu babyibazaho.”

Jimmy Gatete ngo iyo baza kuvuga feye ku mukino wa Mukura VS na KCCA mu 1994 ni bwo byari kumvikana kuko yakoze ibitangaza.

Ati “Iyo baza kuvuga feye ku mukino wa Mukura na KCCA mu 1994 nari kubyumva kuko ni bwo navuga ko nakoze ibintu bidasanzwe, wari umukino wa mbere, umwana mutoya, nkora ibimeze nk’ibitangaza. Naho ahandi nari maze kuba umukinnyi umenyereye, gutsinda ni ibintu navukanye. Ndabinginze, ntihazagire umuntu uzongera kumbaza icyo kibazo. Ni amafuti, sinshaka kongera kumva ibyo bintu.”

Jimmy Gatete yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda nka Mukura VS, Rayon Sports na APR FC. Yanakiniye kandi Saint George yo muri Ethiopia na Maritzburg United yo muri Afurika y’Epfo.

Nyuma yo gusoza gukina umupira w’amaguru, ubu aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Florida, afite umugore n’abana babiri bahisemo gukina umukino wa Tennis.

Jimmy Gatete yasabye kutazongera kumubaza ku marozi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top