Siporo

Kuki Police FC yabaye nk’urutoryi ruteye ku nzira?

Kuki Police FC yabaye nk’urutoryi ruteye ku nzira?

"Sakwe Sakwe?" "Soma!" "Inka yanjye irisha ku muhanda ntawunyuraho atayishituye", "Urutoryi." Police FC na yo yabaye insina ngufi buri kipe yose ikuraho amanota uko yiboneye.

Impaka ni nyinshi hirya no hino mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, bananiwe kwiyumvisha uburyo Police FC yasoje ku mwanya 2 mu mikino ibanza ya shampiyona ya 2023-24, aho mu mikino 15 yatsinzwemo 4 gusa ubu mu mikino 13 yo kwishyura ikaba imaze gutsinda imikino 2 gusa.

Ni ibintu bigoye gusobanura uburyo iyi kipe yahabwaga amahirwe ku gikombe cya shampiyona ubu iri ku mwanya wa 5 ishobora gutakaza mu gihe AS Kigali yatsinda umukino wa yo w’umunsi wa 28.

Hari ibyagiye bivugwa ku mbuga nkoranyambaga ko mu rwambariro rw’iyi kipe umwuka waba utameze neza hagati y’umutoza ndetse na bamwe mu bakinnyi bakuru, aho bagiye bashwana shwana.

Tutagiye mu byakera, reka dufate urugero rwa vuba, bivugwa ko kugira ngo myugariro w’umugande, Ndahiro Derrick afate umwanzuro wo kujya Uganda adasabye uruhushya, byatewe no gushanwa n’umutoza Mashami ngo wamusimbuje ku mukino wa Gorilla FC, aho yagaragazaga kugira ikibazo cy’imvune ariko we akavuga ko yumva ameze neza.

Gusa aho urujijo ruzira ni uko iyi kipe mu gikombe cy’Amahoro ho itsinda ndetse ikaba yarageze ku mukino wa nyuma, bivuze ko ibyo gushwana n’abakinnyi bishobora kuba atari byo.

Gusa kumvisha abantu ko Police FC ikina shampiyona igatsindwa n’umuhisi n’umugenzi ari yo ikina igikombe cy’Amahoro ikaba iri ku mukino wa nyuma, biragoye, wagira ngo ni amakipe 2 atandukanye.

Umutoza wungirije wa Police FC, Bisengimana Justin avuga ko impamvu Police FC imeze nk’ifite amakipe abiri, ikina igikombe cy’Amahoro na shampiyona, byatewe n’imvune ari na yo mpamvu yavuye kuri shampiyona vuba bahitamo gushyira imbaraga mu gikombe cy’Amahoro.

Ati "ntawutazi ibibazo twagiye duhura na byo, abakinnyi bacu bagiye bagira imvune, tumaze kubona ko shampiyona bigoye, twahisemo gushyira imbaraga ku gikombe cy’Amahoro ni yo mpamvu tugeze ku mukino wa nyuma."

Police FC yagiye igira ibibazo by’imvune cyane cyane mu bakinnyi bakomeye nk’umunyezamu Rukundo Onesime, Bigirimana Abedi, Akuki Djibrine, rutahizamu Mugisha Didier, Peter Ogblevor utarakira n’uyu munsi.

Mu mikino 13 y’igice cya kabiri cya shampiyona "Phase retour", yatsinzemo imikino 2, aganya 2 atsindwa imikino 9. Umukino wujuje imikino 9 ni uwo yatsinzwe na Bugesera FC uyu munsi 2-1.

Police FC intsinzi muri shampiyona yarabuze
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top