Siporo

Mbaoma yavuze ku byo gusoza shampiyona ayoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi

Mbaoma yavuze ku byo gusoza shampiyona ayoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi

Rutahizamu w’umunya-Nigeria ukinira APR FC, Victor Mbaoma yavuze ko ubu atakwemeza niba azasoza ayobaye abandi ba rutahizamu atabyizera ariko azakora ibishoboka byose ibindi akabiharira Imana.

Uyu rutahizamu uri ku mwaka we wa mbere muri APR FC, ubu ari ku ruhembe rw’abamaze gutsinda ibitego byinshi mu gihe habura imikino 3 ngo irangire, afite ibitego 14 anganya na Ani Elijah wa Bugesera FC.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Victor Mbaoma yavuze ko ku mwaka we wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda, yasanze iri ku rwego rwiza.

Ati "Shampiyona ni nziza, nabonye ifite abakinnyi benshi kandi beza, amakipe meza, muri rusange shampiyona ni nziza."

Kuba ari umwe muri ba rutahizamu bayoboye urutonde rw’abakinnyi bamaze gutsinda ibitego byinshi, abikesha abakinnyi bagenzi be.

Ati "Byose ni ukubera abakinnyi bagenzi banjye ariko kugeza ubu ntabwo birarangira kugeza birangiye."

Ku kuba azarangiza shampiyona ari we rutahizamu uyoboye abandi, yagize ati "Ku bw’impuhwe n’ubuntu bw’Imana, nzakora ibishoboka byose maze ibindi mbiharire Imana."

Uyu rutahizamu akaba asabwa gutsinda ibitego mu mikino 3 isigaye ya shampiyona ya Gasogi United, Gorilla FC ndetse n’ikipe y’Amagaju.

Victor Mbaoma yifuza kurangiza ari we uyoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Irumva
    Ku wa 23-04-2024

    Mbaoma turamunshyigikiye

  • ERIC nizeyimana
    Ku wa 23-04-2024

    Byose nimana ibikora ntakore cyane

To Top