Siporo

Minisiteri ya Siporo yahamagariye abakinnyi bakina hanze kwiyandikisha

Minisiteri ya Siporo yahamagariye abakinnyi bakina hanze kwiyandikisha

Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS) yasabye abakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze ya rwo bifuza kuba bakinira amakipe y’Igihugu y’u Rwanda kwiyandikisha binyuze kuri ’form’ yatanze.

Ni itangazo iyi Minisiteri yashyize ku mbuga nkoranyambaga za yo, rireba gusa abakinnyi baba hanze y’u Rwanda, bakina imikino itandukanye bakaba bifuza gukinira u Rwanda ko bakwiyandikisha.

Iri tangazo riragira riti "Uri umukinnyi w’umunyarwanda uba hanze ya rwo? Ufite ubushakte bwo gukinira igihugu cya we, iyandikishe nonaha."

Iyi Minisiteri ikaba yashyize hanze ’form’ buzuza iboneka ku rubuga rwa yo aho umukinnyi ajya agashyiramoimyirondoro ye yose.

U Rwanda rumaze igihe cyane cyane mu mupira w’amagururushaka abakinnyi bafite inkomoko mu Rwanda, bakuriye hanze bakabaganiriza ngo barebe ko bakwemera gukinira Amavubi, hari abo byemeye ariko hari n’abandi bitarakunda ibiganiro bigikomeje.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top