Siporo

Mu mukino utari woroshye, APR BBC yatsindiye AS Douanes imbere y’abafana ba yo (AMAFOTO)

Mu mukino utari woroshye,  APR BBC yatsindiye AS Douanes imbere y’abafana ba yo (AMAFOTO)

APR BBC yatsinze AS Douanes amanota 66-61, yiyongerera icyizere cyo kuzakatisha itike ya nyuma y’imikino ya BAL 2024.

APR BBC yakinaga umukino wa 3 muri Sahara Conference irimo ikinira muri Senegal, ni ijonjora ryo gushaka itike y’imikino ya nyuma ya BAL izabera i Kigali mu mpera z’uku kwezi.

Nyuma yo gutangira itsinda US Monastir, igatsindwa na Rivers Hoopers, uyu munsi APR BBC yakinaga na AS Douanes yo muri Senegal.

Ntabwo APR yahiriwe n’agace ka mbere kuko wabonaga bakina bashaka gutsinda amanota 3 gusa, AS Douanes yari imbere y’abafana ba yo ntiyaboroheye kuko yabasatiriye, bakora amakosa menshi mu gihe gahunda yo gutsinda amanota 3 kuri APR BBC byari byanze.

Byatumye AS Douanes isoza agace ka mbere iyoboye na 17-11 ya APR BBC. Aya manota ya APR yatsinzwe na Axel Mpoyo watsinze 3 inshuro 2, Obadiah Noel watsinze 3 inshuro 1 na Adonis Filer watsinze amanota 2 inshuro imwe.

APR yagarutse mu gace ka kabiri ubona ko yahinduye imikinire, yashatse kwinjira mu bwugarizi bwa AS Douanes biranabahira, amakosa bakoraga aragabanuka ahubwo akorwa na AS Douanes. Babifashijwemo na Obadiah Noel watsinze amanota 11 muri aka gace, APR BBC bagiye kuruhuka iri imbere n’amanota 27-26.

APR BBC yagarutse mu gace ka gatatu ubona abakinnyi bakiri mu mukino, ibifashijwemo na William Robeyns akaba na kapiteni wa yo, wari umeze neza muri aka gace, byatumye APR BBC igatsinda 19-16 (46-42).

APR BBC yagowe n’intangiriro z’agace ka nyuma, aho mu minota 3 ya mbere ikinyuranyo AS Douanes yari yamaze kugikuramo yashyizemo ahubwo amanota y’ikinyuranyo, byari 50-48.

Abasore ba APR BBC bagerageje kugaruka mu mukino ndetse birabahira babifashijwemo n’abarimo Obadiah Noel, umukino usigaje amasegonda 35, APR BBC yari imbere n’amanota 60-56 ya AS Douanes. Douanes yahise itsinda amanota 3, igitutu cyahise kizamuka kuri APR ariko babyitwaramo neza, umukino urangira itsinze amanota 66-61.

Muri rusange, Obadiah Noel wa APR BBC ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino aho yatsinze amanota 24, Jean Jacques Boisy wa AS Douanes atsinda 12 mu gihe Adonis Filer Jovon wa APR BBC yatsinze 10.

APR BBC izaguruka mu kibuga ku wa Kane tariki ya 9 Gicurasi 2024 ikina na US Monastir.

Adonis Filer wa APR BBC umwe mu bakinnyi batagize umukino mwiza
Ahmed Mohammed ashaka aho amenera
APR BBC yatangiye nabi ariko iza gusoza neza
Obadiah Noel wazonze cyane AS Douanes
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top