Siporo

Ni impano nahaye umubyeyi wanjye - Sarpong nyuma yo kujya muri APR FC, uko yasohowe mu nzu kubera iki cyemezo

Ni impano nahaye umubyeyi wanjye - Sarpong nyuma yo kujya muri APR FC, uko yasohowe mu nzu kubera iki cyemezo

Ntakirutimana Isaac [Sarpong], wari umufana ukomeye wa Rayon Sports nyuma yo kwerekeza muri APR FC yavuze ko ari impano yahaye umubyeyi we kuko ari umukunzi w’iyi kipe y’Ingabo z’igihugu.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo uyu mufana yarahiriye kuba umufana wa APR FC avuye muri Rayon Sports.

Ntabwo byakiriwe neza n’abakunzi benshi ba Rayon Sports aho bavuze ko ibyo akoze atari byo n’ubundi atayikundaga.

Ibi kandi byakurikiwe ni uko na nyir’inzu yahise amwandikira amubwira ko agomba kumusohokera mu nzu.

Sarpong yabwiye ISIMBI ati "ubwo nari ku biro nabonye ubutumwa bwa nyir’inzu bumbwira ngo twabanye neza byaba byiza muhaye inzu ye, nahise musubiza ko tugomba kubahiriza amategeko agenga gukodesha akampa iminsi 15, nashyizeho abantu barimo kunshakira inzu."

Yakomeje avuga ko ajya gufata iki cyemezo yari abyiteze kuko nyir’inzu ni umufana wa Rayon Sports, gusa we ngo yakurikije amarangamutima ye.

Ati "Urumva njya gufata icyemezo cyo kujya muri APR FC nari mbyiteze, kuko kuva muri 2013 ndi muri Rayon Sports, n’inzu nabagamo ni uyu-murayon rero nari mbyiteze, icy’ingenzi ni uko njye nakurikije amarangamutima yanjye, n’aho ibindi nashyizeho abagomba kunshakira inzu."

Sarpong kandi avuga ko guhindura akajya gufana APR FC ari impano yahaye umubyeyi we kuko akunda APR FC.

Ati "Navuga ko ari impano mpaye umubyeyi wanjye mu za bukuru kuko ni umufana wa APR FC. Reka mbisubiremo rwose njye nakurikije amarangamutima kandi nta muntu urwana na yo."

Yashimangiye ko nta gikorwa kibi yahuye nacyo kuko u Rwanda ari igihugu gifite umutekano uretse kuba umuntu yamwandikira ubutumwa cyangwa bagahura akamubwira nabi kubera ko atishimiye icyemezo yafashe.

Sarpong yamaze kwerekeza muri APR FC, nyir'inzu amusaba kumuvira mu ikipe
Sarpong yari umufana ukomeye wa Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Dusengimana evariste
    Ku wa 4-05-2024

    Ese yakundaga rayon sport Koko? Ahubwo mbona yarumugambanyi cyane rwose gs namahitamoye nagende.ark kd ntabwo rayon sport izasubira ibyuma kubera uyu mudamu

  • Dusengimana evariste
    Ku wa 4-05-2024

    Ese yakundaga rayon sport Koko? Ahubwo mbona yarumugambanyi cyane rwose gs namahitamoye nagende.ark kd ntabwo rayon sport izasubira ibyuma kubera uyu mudamu

  • Mbonyinshutimarc
    Ku wa 2-05-2024

    Andika Igitekerezo Hano Ntaze kbx dufatanye ibyishimo

  • Umuhoza Odette
    Ku wa 30-04-2024

    Yaratubabaje nka ba Rayon sports,kuko arikwishongora cyane yerekanako ntacyo dushoboye ,kd,sikobiri turayikunda ntituziyereka ,nubwo byabangombwako ivaho sinagana muri Apr ,biriya baramushutse ntibizafata igihe kinini ngo aboneko yayobye azisanga ntanimwe iri bumwemere ,nibwo azisobanukirwa

IZASOMWE CYANE

To Top